Mu minsi ishize ni bwo hatangajwe ku mugaragaro ko mu Rwanda hagiye gutangizwa igikorwa cyo guhemba abanyamuziki bitwaye neza kurusha abandi buri mwaka. Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama 2018 nibwo abategura iki gikorwa bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru mu rwego rwo gusobanurira itangazamakuru uko iki gikorwa kigiye kugenda.
Iki gikorwa kigiye gutangira ku mugaragaro cyatangijwe n'abategura ibi bihembo aho abagize akanama gategura iki gikorwa batangaje ko bazanye iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abahanzi baba bakoze cyane bityo mu gihe hazaba hariho ibihembo bakaba basanga bizongera ishyaka no guhatana mu bahanzi bityo umuziki w'u Rwanda ugakomeza gutera imbere.
Basobanura impamvu y'iki gitekerezo kibyaye iki gikorwa abategura ibi bihembo babwiye abanyamakuru ko umwihariko w'ibi bihembo ari uko ari ibintu bizajya binyura mu mucyo ndetse umuhanzi uzegukana igihembo akazabona ibihembo bishimishije ku buryo bishobora no kuba byahindura ubuzima bwa benshi cyangwa bikabafasha kwiteza imbere mu kazi kabo ndetse no mu mwuga wabo.
Ibi bihembo 'Music Awards Rwanda' bizajya bitangwa buri mwaka mu birori ngarukamwaka. Ibi bihembo bigiye gutangwa bwa mbere muri uyu mwaka wa 2018 bizatangirwa mu birori bizaba tariki 1 Ukuboza 2018 muri Kigali Serena Hotel. Nkuko byatangajwe ngo mu byumweru bitatu biri imbere harakorwa igikorwa cyo gushyira abahanzi mu byiciro.
REBA HANO IBYICIRO ABAHANZI BAZABA BAHATANAMO:
BEST ARTIST OF THE YEAR
BEST MALE ARTIST OF THE YEAR
BEST FEMALE ARTIST OF THE YEAR
BEST GROUP OF THE YEAR
BEST HIP HOP ARTIST OF THE YEAR
BEST R&B ARTIST OF THE YEAR
BEST AFROBEAT ARTIST OF THE YEAR
BEST GOSPEL ARTIST OF THE YEAR
BEST SONG OF THE YEAR
BEST PRODUCER OF THE YEAR
BEST VIDEO MUSIC OF THE YEAR
SONG WRITTER OF THE YEAR
BEST DJ OF THE YEAR
BEST UPCOMING ARTIST OF THE YEAR
LIFETIME ACHIEVEMENT OF THE YEAR
BEST TRADITIONAL SONG OF THE YEAR
Uhereye ibumoso ni Richrd Kwizera, Judo Kanobano, Dennis Nsanzamahoro, Muyoboke Alex na Makenzi bari mu bari gutegura iki gikorwa! Abatabashije kuboneka ni David Bayingana na Marie France n'abandi byavuzwe ko bafite impamvu
Abagabo bari gutegura iki gikorwa bijeje abanyamakuru ko ari igikorwa kizanyura mu mucyo
Bamwe mu bagabo bari gushyira imbaraga mu kuba iki gikorwa cyagenda neza
TANGA IGITECYEREZO