Muri iyi myaka ya vuba ntawahakana ko Knowless ari umwe mu bahanzi umaze igihe amanitse ibendera ry'abahanzikazi b'abanyarwanda. Knowless mu rugendo rwe rwa muzika yahuye n'inzitizi zinyuranye zirimo amagambo y'urucantege uyu muhanzikazi yakunze kuvugwaho. Mu kiganiro twagiranye, Knowless hari ubutumwa yageneye abamuvuga nabi.
Aganira na Inyarwanda.com twatangiye tubaza uyu muhanzikazi niba ajya yicara agatekereza ko umunsi umwe byibuza azareka umuziki n'icyo yumva azaba agiye gukora aramutse aretse umuziki. Aha Butera Knowless yatangaje ko mu adashobora kureka umuziki mu gihe Imana ikimutije ubuzima n'imbaraga zo kuwukora cyane ko n'ubundi bushabitsi yakora bwose bwatizwa imbaraga n'umuziki we.
Hanyuma rero nibwo umunyamakuru yamubajije icyo ajya atekereza iyo yumvise abantu banyuranye bamuvugaho inkuru mbi. Uyu muhanzikazi yatangaje ko nta nkuru mbi itaramuvugwaho uretse kuba yishe umuntu rero ngo nyuma inkuru mbi zose zagiye zimuvugwaho ku buryo kuri ubu byagorana ko hari inkuru n'imwe yamuca intege.
Butera Knowless avuga ko adacibwa intege n'abamuvuga nabi
Ahakana ko nta nkuru mbi n'imwe yamuca intege uyu muhanzikazi yatangaje ko ahubwo izi nkuru zimutera imbaraga ku buryo akora cyane kugira ngo yemeze n'abatamuvuga neza cyane ko aniyemerera ko kubwe nta muntu n'umwe ukundwa na bose, bityo akaba asanga abatamukunda yagerageza gukora cyane kugira ngo abashe no kwigarurira imitima yabo.
Butera Knowless yabajijwe icyo yasaba abakunze kuvuga amagambo mabi, arangije mu mvugo ye yatangaje ko ku bwe nta kinini yabasaba cyane ko ari uburenganzira bwabo gusa anabibutsa ko atari byiza cyane ko buri wese akeneye kuva kuri iyi si ntacyo umitima we umushinja.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS
TANGA IGITECYEREZO