Mu minsi mike ishize nibwo Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Good morning' kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo yiganjemo amashusho yafatiwe ku kiyaga cya Kivu, ariko kandi nkuko uyu muhanzi yabitangarije Inyarwanda.com ngo uyu ni umwe mu mishinga igomba kuba yujuje Album ye nshya ari gukoraho.
Safi Madiba akimara gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo yatangarije Inyarwanda.com ko aya mashusho yayafatiye ku Kibuye ubu ahasigaye hitwa mu karere ka Karongi, aha akaba yarahisemo kugaragaza ubwiza bw'aka gace ndetse n'ikiyaga cya Kivu mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu Leta y'u Rwanda idahwema kureshya ba mukerarugendo.
Safi Madiba yagize ati" Njye ndi umuhanzi ariko w'umunyarwanda, indirimbo yanjye niwo musanzu wanjye ku banyarwanda n'igihugu muri rusange, iyo ngiye gufata amashusho y'indirimbo nkayafatira ku kiyaga cya Kivu hari icyo biba bisobanuye, aha nashakaga kwereka abanyarwanda ubwiza bwa kiriya kiyaga ndetse nkumuntu utaragerayo we nibaza ko nyuma yo kubona indirimbo yanjye azahita agira amashyushyu yo kujyayo cyangwa umunyamahanga uzabo ariya mashusho bikaba byaba kimwe mu bimureshya kuza mu Rwanda."
Safi Madiba
Uyu muhanzi yatangaje ko yahisemo gukorana na Sasha Vybz amukuye muri Uganda aho kugira ngo ajye muri Uganda kuhakorera amashusho nyamara muri we yarumvaga hari itafari yashyira mu kugaragaza ubwiza bw'igihugu cye aho kujya gufasha abandi kugaragaza ubwiza bw'igihugu cyabo. ikindi Safi Madiba yatangarije Inyarwanda ni uko iyi ndirimbo kimwe n'izindi amaze gushyira hanze ari zimwe mu zizaba zigize album ye 'come to life' azashyira hanze mu mpera z'umwaka utaha wa 2019.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA 'GOOD MORNING'
TANGA IGITECYEREZO