Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu cyiciro cy’abakobwa (She-Amavubi) ikomeje imyiteguro y’imikino ya CECAFA y’ibihugu igomba kubera mu Rwanda kuva kuwa 19-27 Nyakanga 2018 kuri sitade ya Kigali.
Itsinda ry’abatoza b’iyi kipe riyobowe na Kayiranga Baptiste umutoza mukuru, bamaze iminsi bakoresha imyitozo itandukanye mu rwego rwo gutyaza no gutoranya abakinnyi bazaba bifashishwa muri iri rushanwa mpuzamahanga.
Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore yahamagaye abakinnyi 23 azaba yitabaza mu mukino ya CECAFA igomba kubera mu Rwanda kuva kuwa 19 Nyakanga 2018 aho u Rwanda ruzatangira rucakirana na Tanzania kuri uwo munsi saa kumi na 15 (16h15’).
Imyitozo itangira biruka nk'ibisanzwe
Kuri ubu ikipe y’u Rwanda irakora imyitozo idafite Mukeshimana Dorothea rutahizamu wa AS Kigali wagize ikibazo cy’imvune mu minsi ya mbere y’imyitozo.
Umukino wa kabiri u Rwanda ruzakina na Ethiopia ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018, tariki ya 25 Nyakanga 2018 bahure na Uganda mu gihe ruzasoreza ku gihugu cya Kenya tariki ya 27 Nyakanga 2018 hanarebwa niba bakomeza mu cyiciro gikurikira.
Aba bakobwa bahamagawe bagomba kujya bakora imyitozo bacumbika kuri Golden Tulip Hotel (Nyamata) kuva ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018 ubwo batangiraga kuhaba kuzageza irushanwa risojwe.
Muri 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga i Kampala muri Uganda, u Rwanda rwatozwaga na Nyinawumuntu Grace baza kuviramo mu matsinda bananiwe kwivana imbere y’amakipe arimo Tanzania na Ethiopia. Icyo gihe, Tanzania yatwaye igikombe itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.
Iyi CECAFA izajya ikinirwa kuri sitade ya Kigali izaba irimo; Kenya, Uganda, Tanzania, Zanzibar, Burundi, Ethiopia na Djibouti, Erythrea, Sudan na South Sudan.
Kayiranga Baptiste aha amabwiriza abakinnyi
Ni imyitozo itangira bakora ibisaba ingufu
Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC
Murorunkwere Claudine wa Rambura WFC
Nyiransanzabera Miliam myugariro w'ibumoso wahamagawe avuye muri Kamonyi WFC
Abaganga b'ikipe bigana ibyo abakinnyi bari gukora
Umwariwase Dudja ashaka aho yanyuza umupira
Kayitesi Alodie bita Fekenya ku mupira mu gihe cyo kwishyushya ntabwo yahamagawe ku rutonde ruheruka ariko aracyakora ngo barebe icyo ashoboye
Mukeshimana Dorothe rutahizamu wa AS Kigali WFC afite ikibazo cy'imvune
U Rwanda ruri kwitegura ibihugu birimo Tanzania na Uganda
Umunyana Seraphine umutoza ushinzwe ingufu z'abakinnyi
Umwariwase Dudja uzaba ashaka ibitego
Nibagwire Libelle yiruka
Kanyamihigo Callixte rutahizamu wa AS Kigali ntabwo azakina CECAFA
Mukantaganira Joselyne myugariro w'iburyo
Maniraguha Louise myugariro w'inyuma muri AS Kigali WFC
Uwamahoro Marie Claire bita Mataye nawe bisa naho akigeragezwa
Nibagwire Sifa Gloria ukina hagati muri Scandinavia WFC
Kalimba Alice (20) kapiteni wa AS Kigali WFC umwe mu bazaba bagenderwaho hagati mu kibuga
Mukeshimana Jeannette ukina hagati muri AS Kigali WFC
Uwimbabazi Immaculee (6) wa Kamonyi WFC
Nyiramwiza Martha (AS Kigali WFC) akina hagati mu kibuga
Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC
Nibagwire Libery (Ibomoso) na Nyiransanzabera Miliam (Iburyo)
Kalimba Alice agenzura umupira hagati mu kibuga
Imyitozo yo kubura amaso bagatanga imipira imbere bashaka ibitego
Bakina hagati yabo
Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali WFC niwe wungirije Kayiranga Baptiste
Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu
Abanyezamu bagororana
Uwizeyimana Helene umunyezamu wa kabiri muri AS Kigali WFC muri uyu mwiherero ari kwemeza abatoza
Nyirabashyitsi Judith Ingabire umunyezamu wa mbere muri AS Kigali WFC
Imyitozo yo gutanga umupira ahantu nyaho
Mukantaganira Joselyne myugariro w'iburyo arwana n'abashaka kumwaka umupira
Abakinnyi 23 bahamagawe:
Abanyezamu (3): Nyirabashyitsi Judith (AS Kigali WFC), Umubyeyi Zakia (Scandinavia Wfc) na Uwizeyimana Helene (AS Kigali WFC)
Abugarira (8): Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFc), Murorunkwere Claudine (Rambura WFc), Nyiransanzabera Miliam (Kamonyi WFC), Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Maniraguha Louise (AS Kigali Wfc), Umwizera Angelique (AS Kigali Wfc), Mukamana Clementine (Kigomo Sisters Wfc, Tanzania) na Mutuyimana Albertine (Kamonyi Wfc)
Abakina hagati (6): Uwimbabazi Immaculee (Kamonyi Wfc), Nibagwire Sifa Gloria (Scandinavia Wfc), Kalimba Alice (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Jeanette (AS Kigali Wfc), Nyiramwiza Martha (AS Kigali Wfc) naUwamahoro Marie Claire (AS Kigali Wfc).
Abataha izamu (6): Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Umwariwase Dudja (AS Kigali Wfc), Nibagwire Libery (AS Kigali Wfc), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi Wfc), Ufitinema Clotilde (ES Mutunda WFC) na Kankindi Fatuma (Scandinavia Wfc)
Nibagwire Libelle yiruka ku mupira
Dore gahunda y’imikino iri hafi aha:
Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018
-Kenya vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018
-Ethiopia vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)
-Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018
-Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018
-Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)
-Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)
Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018
-Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO