Uwimana Michel ni umusore w'imyaka 26 y'amavuko ubarizwa muri ADEPR Mahoko mu karere ka Rubavu. Mu mwaka umwe amaze mu muziki, amaze gukora indirimbo zinyuranye harimo n'ibumbatiye ubutumwa bubwira abantu ko Yesu ari we ufite urufunguzo rwa byose bifuza.
Tariki 23 Mata 2017 ni bwo Uwimana Michel yatangiye gukora umuziki. Magingo aya amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; Yesu ni we ufite urufunguzo, Inkuru nziza na Mba nararabye. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Uwimana Michel yavuze ko intego ye mu muziki ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, benshi bakakira agakiza ndetse abandi bagahembuka mu buryo bw'umwuka.
UMVA HANO 'YESU NI WE UFITE URUFUNGUZO' YA UWIMANA MICHEL
Umuhanzi Michel Uwimana
Nk'uko yabidutangarije, abahanzi yigiraho byinshi mu muziki we, ni Gaudence Nyirahabineza na Murwanashyaka Faustin. N'ubwo abarizwa muri ADEPR Mahoko, Uwimana Michel akunze no gukorera umurimo w'Imana muri ADEPR Gasave mu mujyi wa Kigali. Nyuma y'umwaka umwe amaze mu muziki, kuri ubu akomeje ibikorwa bye by'umuziki aho akomeje gukora indirimbo nshya ndetse no kuririmba hirya no hino aho aba yatumiwe.
TANGA IGITECYEREZO