Apotre Dr. Paul Gitwaza umuyobozi wa Zion Temple ku isi avuga ko Afrika ifite imyuka itandatu iyitsikamiye ariko ko hari n’uburyo bune yakoresha ikanesha iyo myuka iyitsikamiye. Yanatangaje ko abanyafrika ari bo bazavumbura umuti wa SIDA na Malaria.
Ibi Apotre Gitwaza yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 8 Nyakanya 2018 ubwo yatangizaga ku mugaragaro igiterane ‘Afurika Haguruka’ kiri kuba ku nshuro ya 19, biteganyijwe ko kizamara icyumweru. Ni igiterane gihuriza hamwe abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu, abanyamadini, abihaye Imana n’abandi biyeguriye Yezu/Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza.
( Job: 30:12)- Muri iki giterane, Apotre Gitwaza yagagaraje ko ‘Umwuka wo guhezwa, no kwigizwayo', ari bimwe mu bituma Afurika idahabwa ikaze mu nama zikomeye ziga uko isi izamera ejo hazaza, yatanze urugero rw’inama ihuriza hamwe ibihugu birindwi bikomeye ku isi izwi nka ‘ G7’. Ati “Izo nama zibamo Abanyamerika, Abanyaburaya, Abashinwa n’Abarusiya,.. ariko Abanyafurika ntitugerayo.”
( 2 Ingoma 16: 12)- Uyu mushumba kandi yahamije ko ibisubizo bya Afurika biri imbere muri Afurika ko ntahandi ho kubishakira, abikubira mu mwuka wa kabiri wo kujya gushaka ibisubizo ahatariho. Avuga ko bitumvikana ukuntu ‘Afurika ijya gushakisha ubufasha imahanga aho gushaka Imana ngo ibe ariyo itanga ibisubizo, ngo mu mwuka babyita kurwara ibirenge.
(Imigani: 7:11)- Gitwaza kandi yakomoje ku bayobozi batita kubo bashinzwe kureberera bigatuma urubyiruko n’abandi bajya gushakira ubuzima ahandi, ibintu agereranya no kwihunza inshingano. Avuga ati ‘Urubyiruko rwacu rurazerera, rugwa mu mazi, ruracuruzwa kubera abayobozi batita ku nshingano zabo. Abakobwa ba Africa bari kugurishwa muri za Qatar bagiye gushaka ibiryo kandi iwabo bihari.’
(Yeremiya 18:22): Yavuze ko bitoroshye ku bihugu bya Africa kwigobotora amasezerano byagiranye n’ibihugu by'amahanga bitewe n’uburyo muri kontaro hagiye hashyirwamo udusodeko, kuburyo bitoroshye kwigenga. Yatanze urugero rwa Congo, avuga ko biyikomereye gukira bitewe na kontaro bafitanye n’igihugu cy’u Bufaransa. Avuga ati ‘Africa irategwa bikomeye, igategwa mu makontaro batazi uko bazayavamo. Igihugu cya Congo gukira vuba biri kure kubera za kontaro z'Abafaransa n'Abanyamerika’.
(Rusi: 3:4.)- Gitwaza anavuga ko hariho umwuka wo kurangazwa cyangwa se kugushwa , ibyo Bibiliya ngo ibyita ‘koroswa ibirenge’. Asobanura kuri iyi ngingo yavuze ko usanga benshi barokamwe n’umwuka wo kurya ruswa, abandi bakanga kuvugana indya mu kanwa ‘gutamizwa ngo udasakuza’. Aha ngo ni naho usanga benshi bareba inyungu z’iki gihe, bakemera gusinya ibizagira ingaruka k’ubuvivi n’ubuvivure. Ati “Umuyobozi agushwa neza (agahabwa nka miliyoni y'amadolari ya ruswa) agatanga igice kinini cy'igihugu kigacukurwamo ubutunzi imyaka 100. “
( Indirimbo za Salomo 3:5.)- Paul Gitwaza avuga ko umwuka uhetse indi ari umwuka wo kumva ko bitakureba ndetse ngo ukanga kuvuga uvuga uti ‘ntiteranya’. Avuga ko ‘Nta mpamvu yo kubaho ubona ibintu bipfa. Imbaraga zirwanya Africa zirakomeye ku buryo tutabanye n'Imana tutapfa kuzishobora.’
Kuri we, asanga hari uburyo bune, Afurika yakoresha igahangana n’iyi myuka iyitsikamiye yabaye karende. Yavuzemo ‘kwicara iburyo bw'Imana’, ‘Kubyuka kw'itorero rigatanga icyerekezo’, ‘Kugenda mu ndangagaciro z'Imana’, ‘Kuba umutware mu by'Imana yadushyizemo’. “Kwicarana n’Imana ni byo bizabuza Abanyamerika n’Abarusiya gukomeza kudutegeka. Imana irabarusha imbaraga izabadutsindira. Nitwicara iburyo bw’Imana abanzi bacu bazicara munsi y’ibirenge byacu.”
Hejuru y’imyuka mibi itsikamiye Afurika n’uburyo abanyafurika bahangana nabyo; Dr Paul Gitwaza yatangaje ko abanyafurika bifitemo ubushobozi bwo kuvumbura umuti wa SIDA n’uwa Malariya, yizera adashidikanya ko inkingo z’izi ndwara zizavumburirwa ku mugabane wa Afurika, isi icyesha kubaho.
Yavuze ko icyorezo cya SIDA cyibasiye umugabane wa Afurika kurusha indi migabane yose, avuga ko igihe kigeze kugira ngo Abanyafurika biyambaze Imana ibahishurire umuti wa SIDA n’uwa Maralia. Yagize ati:
Afurika igomba kubona umuti wa SIDA kuko irayirembeje, ntitugomba gutegereza ibihugu bitarwaye SIDA ngo ari byo bidushakira umuti wa SIDA, Imana yacu itanga guhishurirwa, izaduha guhishurirwa tumenye umuti ukiza SIDA.…Afurika igomba kuvumbura umuti wa Malariya,….abana b’abanyafurika bagomba kuvumbura umuti wa Malariya kandi Imana yiteguye gukorana na bo ikabaha guhishurirwa.
Iki giterane Afrika Haguruka cyatangiye kuwa 08 Nyakanga 2018 cyubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Afurika haguruka urinde amarembo yawe.”
AMAFOTO
Abaramyi n'abanyamuziki bakomeye bakoraniye muri iki giterane
Benshi barakizwa bakakira agakiza
AMAFOTO: ZION TEMPLE CC RWANDA
TANGA IGITECYEREZO