RFL
Kigali

Assiel Mugabe usanzwe ari umwalimu muri Kaminuza yasohoye indirimbo 'Urera' yakoranye na Aime Uwimana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/06/2018 19:04
0


Assiel Mugabe ufatanya umuziki no kwigisha muri kaminuza, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Aime Uwimana. Ni indirimbo bise 'Urera' ikaba yumvikanamo amagambo yo gusingiza Imana ku bw'imirimo yayo itangaje.



UMVA HANO 'URERA' INDIRIMBO NSHYA YA ASSIEL MUGABE FT AIME UWIMANA

Assiel Mugabe ni umuririmbyi, umucuranzi ndetse akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana. Asengera mu Itorero rya Methodiste Libre aho akorera umurimo w’Imana mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana. Uretse kuba umuhanzi ni n’Umwarimu muri Kaminuza aho yigisha muri IPRC Kigali ibijyanye n’ubwubatsi.

Image may contain: 1 person, sunglasses

Assiel Mugabe ufatanya umuziki no kwigisha muri Kaminuza

Kuri ubu Assiel Mugabe yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Urera' yakoranye na Aime Uwimana. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Assiel Mugabe yadutangarije ko iyi ndirimbo 'Urera', we na Aime Uwimana bayitondeye cyane, bayikora mu gihe cy'ibyumweru bitatu. Yavuze ko yakozwe bivuye ku gitekerezo cyo guhuza imbaraga hagati y'abahanzi bakora umuziki wa Gospel. Ku bijyanye n'amashusho y'iyi ndirimbo, yavuze ko ashobora kujya hanze mu mezi abiri ari imbere.

Image result for Aime Uwimana amakuru

Aime Uwimana ni nawe watunganyije iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi

UMVA HANO 'URERA' INDIRIMBO NSHYA YA ASSIEL MUGABE FT AIME UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND