Nsanzumuhire Innocent umusore w’imyaka 33 na Furaha Charmente w’imyaka 27 bamaranye imyaka 21 bakundana gusa bari bamaze imyaka umunani (8) badahura bitewe n'uko Furaha afite akazi akora i Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kiganiro bagiranye na INYARWANDA Nsanzumuhire Innocent yari yagiye kwakira umukunzi we Furaha bombi bavuze ko bakundana mu buryo nabo bumva byarabarenze ariko igikorwa nyamukuru bakaba bafite ubukwe buzaba tariki ya 14 Nyakanga 2018.
Mu myaka umunani (8) ishize aba bombi badahura, Nsanzumuhire Innocent yavuze ko yakomeje kwihangana akizera ko Furaha yakunze kugeza ubu bazahura kuko ngo yumva nta wundi wamumurutira. Nsanzumuhire yagize ati:
Nubwo duhuye gutya nyuma y’imyaka umunani (8) n’ubundi twari kumwe kuko ahantu hose twabaga turi kumwe yaba ku kazi nabaga nzi ubuzima bwe bwose kuva mvuye mu rugo kuva nawe avuye mu rugo kugeza ku kazi. Twabanaga mu buryo bw’iya kure none ubu turahuye.
Urukumbuzi rwari rwinshi
Nsanzumuhire Innocent na Furaha Charmente
Urupapuro rutumira inshuti n'imiryango mu bukwe
Nsanzumuhire avuga ko kuba ijambo Furaha yamubwiye mbere yo kugenda (Nzagaruka) ryongeye kugaragara ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 25 Kamena 2018 ubwo yamwakiraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho yavugiye ko ubwo yari mu kigero cy'imyaka 12 ari bwo yamenyanye na Furaha. Furaha Charmente umukobwa w’imyaka 27 avuga ko bitari byoroshye kuba ahantu kure ariko ko bitewe n'uburyo bakundana nta kintu na kimwe cyabatandukanya. Yagize ati:
Icyamfashije ni uko Innocent ari umuntu mwiza cyane nabanza kumushimira kuko yarakoze kuntegereza. Ntabwo biba byoroshye kuba uri ahantu kure nka kuriya. Innocent turakundana kandi burya abantu bakundana nta kure habaho ni yo mpamvu nagarutse kureba Innocent kuko ntabwo namureka kandi tuzabana ubuzima bwose.
Furaha Charmente asuhuza abari baherekeje Nsanzumuhire
Furaha avuga ko Nsanzumuhire Innocent ari umuhungu wamubereye igisubizo mu rukundo rw’ubuzima bwe kuva bamenyana. Nsanzumuhire we avuga ko n'iyo Furaha yajya ku wundi mubumbe yamutegereza.
Itsinda ry'abari baherekeje Nsanzumuhire ngo yakire umukunzi
Kuwa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018 ni bwo aba bombi bazatangira kubana nk’umugore n’umugabo nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire. Nsanzumuhire asanzwe abarizwa i Gikondo mu Karere ka Kicukiro akaba ari umukozi muri imwe muri Banki zikorera mu mujyi wa Kigali mu gihe Furaha Charmente atuye i Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho bateganya ko nyuma y’ubukwe na Nsanzumuhire agomba kurira indege akamusanga bakajya gutura hirya y’inyanja.
TANGA IGITECYEREZO