Magaly Pearl ni umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y’igihe gito cyane amaze yinjiye mu muziki, akomeje kugaragaza imbaraga mu muziki we, dore ko uyu muhanzikazi kuri iyi nshuro noneho yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo afatanyije n'icyamamare Ice Prince wo muri Nigeria.
Magaly Pearl nk’izina rya muzika cyangwa Ingabire Magaly, amazina iwabo bamwise,yinjiye mu muziki muri Kanama 2017. Nyuma y’umwaka umwe utaruzura neza, uyu muhanzikazi afite indirimbo ebyiri zirimo iyo yise ‘Nyemerera’ ndetse n’indi yaherukaga gushyira hanze iyi akaba yarayise ‘Hold me’ zose zikaba zifite umwihariko wo gukorwaho na bamwe mu ba producer bakomeye ku mugabane wa Afurika.
Indirimbo nshya ya Magaly Pearl igiye kujya hanze mu minsi ya vuba
Nyuma y’izi ndirimbo zanamuhesheje amahirwe yo gukora bimwe mu bitaramo yagiye yitabira agahuriramo nabahanzi b’ibyamamare nka Davido, Tekno, Mayorkun n'abandi, kuri ubu uyu muhanzikazi ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ‘The one’ iyi akaba yarayikoranye n’icyamamare ku mugabane wa Afurika Ice Prince, uyu nawe akomoka muri Nigeria.
Magaly Pearl yari aherutse guhurira na Davdo mu gitaramo bakoreye muri Amerika
Mu kiganiro kigufi Magaly Pearl yahaye Inyarwanda avuga kuri iyi ndirimbo, yadutangarije ko ari indirimbo yarangiye cyera ndetse bagiye no gutangira gufatira amashusho ndetse akaba ahamya ko iyi izajya hanze mu minsi ya vuba cyane ko amajwi yayo yo yanarangiye urebye igisigaye kikaba ari ukumvikana na Ice Prince umunsi n’isaha byo kuyishyirira hanze cyane ko uyu mugabo uri mu byamamare Nigeria ifite nawe yifuza gufasha uyu muhanzikazi w’umunyarwanda kwamamaza iyi ndirimbo bakoranye.
REBA HANO INDIRIMBO " HOLD ME" MAGALY PEARL AHERUKA GUSHYIRA HANZE
TANGA IGITECYEREZO