Umubyinnyi akaba n’umuririmbyi ugaragaza ingufu nyinshi ku rubyiniro, Sheebah Karungu ukunze kwitwa Karma Queen yasabye abagore kurekera kwihanganira abagabo babaca inyuma ntibabaheshe n’icyubahiro mu bandi.
Ubwo yari mu iserukiramuco “Tokosa Food Festival” yakoreye ahitwa Lugogo mu cyumweru gishize, uyu mukobwa yageneye ubutumwa abagore bose babana n’abagabo babaca inyuma. Ni ubutumwa yatanze nyuma y’uko yari asoje kuririmba indirimbo ‘Beera Nange’, maze aterura agira ati “Nubona aguca inyuma uzahite umukubita, unangize imodoka ye.” Yongeraho ati “Ubu nakongera gukinisha abagore b’iki gihe.”
Sheebah yakunze gushinjwa na benshi kwerekana ubwambure bwe
Ni ibintu yemeranyijwe n’abagore n’abandi bari bitabiriye iryo serukiramuco yaririmbyemo. Sheebah uzwi mu ndirimbo ‘Muwe’ ari mu bahanzikazi bakunzwe unashimirwa kuba akunze gutanga ubutumwa bushyigikira bukanatera imbaraga abagore. Ubwo aheruka mu kiganiro na NBS, Sheebah yabwiye abagore kwigobotora kubana n’abagabo babahohotera no kuba mu ngo zihoramo intonganya.
Sheebah yabwiye abagore kujya bakubita abagabo babaca inyuma
TANGA IGITECYEREZO