Mu gihe imikino y’igikombe cy’isi ikomeje, Amakipe anyuranye akomeje kwiyubaka abakinnyi bongera amasezerano cyangwa bakajya ahandi. Kuri ubu umunyarwanda akaba myugariro mpuzamahanga w’ikipe y’igihugu Amavubi, Salomon Nirisarike yongereye amasezerano y’umwaka mu ikipe ye ya AFC Tubize.
Nyuma yo kugira umwaka mwiza cyane w’imikino akaba umwe mu bakinnyi bifashishijwe cyane muri iyi kipe, Salomon Nirisarike yakomeje gusabwa n’ubuyobozi bw'ikipe ya FC Tubize kuba yakongera amasezerano gusa bitinzwa nuko yifuzwaga n'andi makipe atandukanye ariko nyuma yo kumuha ibyo yifuzaga byose ndetse bakamwereka gahunda ihamye bafite yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ubu yamaze kongera amasezerano y‘umwaka umwe muri AFC Tubize yari amazemo imyaka 2.
Uyu ni myugariro ukomeye w'ikipe y'igihugu Amavubi
Nirisarike Salomon ahamya ko yasinye amasezerano yagize ati “Yego, nongereye amasezerano y’umwaka umwe kugeza tariki ya 30 Kamena 2019. Impamvu nayongereye baranyegereye bambwira ko umwaka utaha bashaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere ngira ibyo mbasaba mbona ntacyambuza gusinya.”
Bimwe mu byatumye yongererwa amasezerano ni uko umwaka ushize Salomon Nirisarike w’imyaka 25 yakinnye imikino 33 yose mu mikino 34 ikipe ya AFC Tubize yakinnye mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, aho nubwo ari myugariro yabashije kuyitsindira ibitego 3 ndetse aba umwe mu bakinnyi bagize ikipe y’icyumweru inshuro zirenga eshatu muri iyi shampiyona.
Salomo Nirisarike wongereye amasezerano muri AFC Tubize
Salomon Nirisarike wavukiye i Rubavu mu Burengerazuba bw’U Rwanda, yakiniye ikipe y’Isonga mu Rwanda mbere yo kwerekeza mu 2012 muri Antwerp FC yo mu Bubiligi yavuyemo muri 2014 ajya muri Saint Trond nayo yo muri iki gihugu yanafashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere anakinanayo nayo umwaka umwe mbere y’uko arambagizwa na AFC Tubize mu 2016.
TANGA IGITECYEREZO