Mc Tino, umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bamaze igihe mu muziki ndetse wigeze no kuba umu Mc ukomeye cyane hano mu Rwanda kuri ubu ni umuhanzi witandukanyije n’itsinda rya TBB yabarizwagamo. Magingo aya Mc Tino yabwiye Inyarwanda.com ko kuba atarongora abiterwa n’ubukene.
Mc Tino mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yatangaje ko kuri ubu afite umukunzi ariko batariyemeza kurushinga. Uyu muhanzi wanze gutangaza izina ry’umukunzi we yatangaje ko adashobora kwiyemeza kujya kurushinga nyamara abona nta bushobozi arabona bwo kuba yakubaka agafata neza umufasha we.
Mc Tino umuhanzi akaba n'umushyushyarugamba ukomeye mu Rwanda
Mc Tino wemera ko hari igihe ashyirwaho igitutu n'abandi yagize ati “Hari abo njya numva bambwira ngo Ally Soudy yaragutanze, Tom Close yaragutanze, Plaisir yaragutanze, ariko bakirengagiza ko mvuka navutse njyenyine…” Mc Tino yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru atarongora mu by’ukuri ari uko nta bushobozi afite.
TANGA IGITECYEREZO