Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018 wari umunsi w’umuganda rusange kuko wari uwa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi. Abafana ba APR FC bibumbiye mu cyo bise APR FC Zone banyarukiye mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi bubaka umuhanda banatanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage batabugiraga.
Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Shyorongi, akagari ka Bugaragara mu mudugudu wa Gatimba mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru aho aba bafana bafatanyije n’abaturage, polisi n’ingabo z’igihugu mu kubaka umuhanda wa metero 600 (600m) kugira ngo abaturage bakomeze bagenderanire hatabayeho ikibazo.
Nyuma y’iki gikorwa cyari cyahujwe n’umuganda rusange ngarukakwezi, APR FC Zone 1 bafashe umwanya bagenera ubwisungane mu kwivuza imiryango ine (4) igizwe n’abantu 20 kugira ngo babafashe kujya bivuza bitarinze gusaba imibare irenze ubushobozi basanzwe bafite.
Gatete Thomson umunyajyanama muri APR FC Zone 1 yavuze ko ari igikorwa bakoze muri gahunda yo gufatanya n’abanyarwanda muri rusange muri gahunda yo kuzamurana no gufatanya mu kubaka igihugu bishatsemo imbaraga nk’urubyiruko rusanzwe ruhuzwa na siporo cyane ikipe ya APR FC. Yagize ati:
Twakoze umuganda wabereye i Rulindo, twubatse umuhanda nka APR FC Zone 1 dufatanyinyije n’abaturage, Polisi n'ingabo z'igihugu. Mu nama ya nyuma y'umuganda zone 1 yageneye abaturage 20 ubwisungane mu kwifuza, yanageneye kandi abaturage 20 imyambaro ku bantu byagaragaye ko bayikeneye.
Ubwo bubakaga umuhanda
Nyuma yo kugenera abaturage imyambaro, ubwisungane no kuba bari barangije gukora umuganda bubaka umuhanda, APR FC Zone 1 bakinnye umukino wa gishuti n’ikipe y’abiga umupira w’amaguru i Shyorongi, APR FC Zone 1 itsinda ibitego 5-3.
Bamwe mu bafana usanga ari abubatsi, abaganga, abacuruzi n'indi myuga itandukanye
Umuganda urangiye
Gahunda yo gutanga imyenda
Imiryango ine igizwe n'abantu 20 yahawe ubwisungane mu kwivuza
Nyuma bafashe ifoto rusange mbere yo kujya gukina umukino wa gishuti
TANGA IGITECYEREZO