Umunyarwanda Dj Shooter amaze kuba ikirangirire mu kuvangavanga imiziki y’abanyamuziki bakomeye bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’abandi barimo The Ben wo mu Rwanda ndetse na Fik Fameika wa Uganda.
Uyu musore asanzwe avangavanga umuziki mu kabari ka Blanket&Wine gaherereye mu gihugu cya Uganda ku kibuga cya Cricket Oval. Ikirori cya Blanket &Wine acurangamo ni ngaruka mwaka gitegurwa n’aba-Dj bishyize hamwe bo muri Uganda bagatumira abahanzi banyuranye baba bagezweho n’abandi bubatse amazina mu myaka yatambutse.
Blankets and Wine uhuriza hamwe abantu mu ngeri zitandukanye
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Murengera Norbert wiyise Dj Shooter yavuze ko Blanket&Wine y’uyu maka wa 2018 batumiye umwe mu ba-Dj bakomeye bakomoka muri Afurika y’Epfo witwa Heavy K, uyu ni umwe mu bagize uruhare mu gushinga Blanket &Wine isigaye itegurwa mu mpera no mu ntangiriro z’umwaka.
Ni ku nshuro ya 20 ibi birori bizaba bibaye.
Ibi birori uba ushobora kubikurikirana ku rubuga rwa Youtube. Ni mu ruhurirane rw’umuziki uba ucurangwa na Dj’s umureba imbona nkubone, uko abahanzi bitwara ku rubyiniro n’ibindi byinshi binyura abitabira iki kirori.
Uretse kuba akorana na Blanket&Wine, uyu musore Dj Shooter w’imyaka 24 acurangira no mu kabari ka Wink gaherereye mu gace ka Kololo. Ubwo yari mu Rwanda yanyuze mu tubari dutandukanye avangavanga umuziki nko muri Papyrus iherereye ku Kimihurura.
Dj Shooter yakoze kandi akazi mu kirori cya Fiesta aho yakuriye ku rubyiniro rumwe na Diamond. Yanacuranze mu cyiswe My 250 Concert yarimo Teknomiles wa Nigeria. Muri 2016 yari umu-Dj mu birori bya Fashion Week.
Dj Shooter yahiriwe no gukorana n'abanyamuziki batandukanye
TANGA IGITECYEREZO