Saa kumi n’imwe z’igicamunsi cya Tanzania zikaba saa kumi za hano mu Rwanda ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga cya Benjamin Mkapa Stadium (Uwanja wa Taifa) i Dar Es Salaam muri gahunda yo kwitegura umukino w’ishyiraniro bafitanye na Yanga Africans kuri uyu wa Gatatu.
Abakinnyi bose uko ari 18 bameze neza nta bibazo by’imvune bihari nk’uko umutoza Ivan Minaert abivuga kandi bakiriwe neza i Dar Es Salaam nta kibazo bafite na kimwe. Abakinnyi n'abatoza ba Rayon Sports bagize umwanya wo guhura na Haruna Niyonzima kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi wanakinye muri Yanga Africans na Rayon Sports.
Uretse Haruna Niyonzima, Rayon Sports yahuye na Masud Djuma Irambona wabahesheje igikombe cya shampiyona cyatumye bagera muri iyi mikino Nyafurika. Masud Djuma yakinnye muri Rayon Sports akaba ari umutoza wungirije muri Simba SC ikipe ihora ihanganye na Yanga Africans muri Tanzania.
Rayon Sports igomba gucakirana na Yanga Africans kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018 saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ku masaha ya Kigali (18h00') bikazaba ari saa moya z'umugoroba ku masaha ya Dar Es Salaam (19h00').
Haruna Niyonzima na Masud Djuma Irambona bahuye na Rayon Sports
Eric Rutanga (3) na Kwizera Pierrot (23) bameze neza muri Tanzania
Manishimwe Djabel na bagenzi be mu myitozo kuri Uwanja wa Taifa
Bimenyimana Bonfils (7), Kwizera Pierrot (23) na Ismaila Diarra (20)
Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports
Rayon Sports mu myitozo
Uva ibumoso: Manishimwe Djabel, Manzi Thierry, Irambona Eric Gisa na Eric Rutanga mu isengesho risoza imyitozo
Imyitozo irangiye
TANGA IGITECYEREZO