RFL
Kigali

Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa by’icyumweru cya Polisi mu nsanganyamatsiko igira iti 'Duture mu mudugudu utarangwamo ibyaha'

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:15/05/2018 15:08
0


kuri uyu wa 15/05/2018, hatangiye icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi mu nsanganyamatsiko igira iti:'Duture mu mudugudu utarangwamo ibyaha". Mu gutangiza iki cyumweru, hashyizwe ibuye fatizo ahazubakwa ibiro by'umudugudu bitanu byatoranyijwe mu ntara zose z'igihugu”



Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana asobanura ko icyumweru cya Polisi ari umwanya wo kwisuzuma hakakarebwa aho u Rwanda ruvuye,harebwa aho u Rwanda rugana. Yagize ati “Ni umwanya wo kwisuzuma tukakareba aho twavuye , tukazirikana aho dushaka kugera ndetse tukaniha ingamba nshya. Byose kandi tugomba kubikora tuzirikana ko gukorana n'abaturage ari bwo buryo bwizewe budufasha kugera ku nshingano zacu”

Mu gutangiza ibi bikorwa ku nshuro ya 18 , umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP  Theos Badege yatangaje ko nyuma y'iyi myaka 18 y'ubufatanye mu kubungabunga umutekano, ubu mu Rwanda hamaze kugaragara imidugudu imwe n'imwe itarangwamo icyaha.

CP Theos Badege yashimiye abatuye umudugudu wa Cyankongi, akagali ka Rusheshe ,umurenge wa Masaka, akarere ka Kicukiro umujyi wa Kigali kuba intangarugero mu midudgudu yose y’akarere ka kicukiro ukerekana ubudasa bwo kutarangwamo icyaha. Yagize ati “Nka Polisi y'u Rwanda turabashimira kandi tubizeza gukomeza kubashyigikira mu kurinda ibyamaze kugerwaho no kwiteza imbere”

CP Theos Badege ubwo yashimaga uyu mudugudu

Minisitiri w’umutungo kamere Dr. Vincent Biruta nawe witabiriye uyu muhango wo gutangiza ibikorwa by’icyumweru cya Polisi, yakanguriye abaturage b'Umudugudu wa Cyankongi gukomeza gufatanya n'inzego z'umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha ndetse anabashishikariza gufata neza ibikorwa remezo by'iterambere bagejejweho na Polisi muri gahunda za polisi.

Minisitiri Dr Biruta mu mudugudu wa Cyankongi

Mu ntara y'Amajyepfo, gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi byayobowe na Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba ari kumwe na Guverineri w’intara y’Amajyepfo Marie Rose Mureshyankwano ndetse n'Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Munyuza.

Abayobozi bitabiriye Police week mu Majyepfo

Mu Ntara y'Amajyepfo, DIGP Munyuza yashishikarije abaturage, urubyiruko by'umwihariko, guhaguruka bagakora bagaharanira kwiteza imbere ndetse bagafata iya mbere mu kwirindira umutekano no gukumira ibyaha. Mu ntara y'Iburasirazuba ibikorwa byo gutangiza ibikorwa by’icyumweru cya Polisi byayobowe na Guverineri w’intara y’uburasirazuba Mufulukye Fred n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Emmanuel K Gasana. Bashyize ibuye fatizo ahazubakwa umudugudu wa Rwamugurusu.

Abayobozi bitabiriye Police week mu ntara y'uburasirazuba

Iburengerazuba ibikorwa byo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi byayobowe na Minisitiri w'urubyiruko ari kumwe na Guverineri Munyentwali n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi ushinzwe imiyoberere n'abakozi.

Abayobozi bitabiriye Police week mu ntara y'uburengerazuba

Iby'icyumweru cya Polisi mu ntara y'Amajyaruguru byatangijwe na Guverineri w'intara y'Amajyaruguru Hon. Gatabazi JMV, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka ndetse n'umuyobozi wa kaminuza ya Polisi.

Minisitiri Kaboneka na Guverineri Gatabazi

Muri ibi bikorwa by’icyumweru cya Polisi, umwaka ushize, Polisi y'u Rwanda yacaniye ingo zigera 3400 n'ibigo nderabuzima 20 umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba mu gihugu hose, Polisi yahaye imiryango 600 amavomo y'amazi meza, inatanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango 700, yubatse inavugurura imihanda igera ku 60 km, ubwiherero 150 n'ibikoni 30.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND