Kigali

Kayonza:New Life Christian School na New Life Christian academy bibutse abazize Jenoside basabwa gushyira Imana imbere no kwandika ibitabo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/05/2018 10:01
1


Abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri; New Life Christian School na New Life Christian academy biherereye i Kayonza, ibigo by'umuryango New Life African Ministries, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwa gushyira Imana imbere no kurangwa n'umuco wo kwandika ibitabo.



New Life Christian School (Segonderi) na New Life Christian academy (Primaire), ni ibigo biherereye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, akaba ari ibigo byigenga by'umuryango Africa new life Ministries washinzwe muri 2001 na Rev Dr Charles Mugisha agamije gufasha abana b'imfubyi cyane cyane abari barasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Richard Kabanda ni we muyobozi mukuru w'ibi bigo uko ari bibiri. Segonderi ifite abanyeshuri 794, ikaba ifite amashami anyuranye arimo; PCB, MCB, PCM, PCG na MEG, bakira abanyeshuri kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa Gatandatu. Primaire ni uguhera mu ishuri ry'incuke kugeza mu mwaka wa 6, ikaba ifite abanyeshuri 580. Abanyeshuri biga muri ibi bigo, bose hamwe ni 1374. Bamwe muri aba banyeshuri biga bataha, abandi biga baba mu kigo.

New Life Christian School

Abanyeshuri b'ibigo byombi bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka

Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aba babyeshuri bakoze, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2018, kibera i Kayonza aho ibi bigo byombi biherereye mu murenge wa Mukarange haruguru gato ya Gare ya Kayonza. Saa Munani z'amanywa, bakoze urugendo rwo kwibuka, banunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nyuma y'aho bahuriye mu nzu mberabyombi ya New Life Christian School mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize uko bavutse, bakicwa urw'agashinyaguro mu 1994. 

Ni igikorwa bakoze mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ku nshuro ya gatatu, aba banyeshuri bakoze iki gikorwa, gusa bifuza kujya bagikora buri mwaka. Kuri iyi nshuro, hatanzwe ubuhamya, impanuro zatanzwe n'abayobozi banyuranye ndetse abanyeshuri bagize umuryango AERG New Life bakinnye imikino itandukanye ishushanya ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi mikino bakaba bayisozaga bahumuriza abanyarwanda by'umwihariko abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

New Life Christian School

Hari abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta

Tuyishime Dieudonne wiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'Uburezi, mu ijambo rye yashimiye Leta y'ubumwe yabereye abanyarwanda umucunguzi. Yashimiye by'umwihariko Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda wafashe iya mbere akava muri Amerika agafatanya n'abandi banyarwanda mu rugamba mu kubohora igihugu cyari mu icuraburindi. Tuyishime yasabye urubyiruko gufata iya mbere bakimakaza muri bo urukundo ndetse bagaharanira kwigira, na cyane ko avuga ko utabaho neza mu gihe ufite urwango rwamunze umutima wawe. Ati: "Turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside twivuye inyuma, twimike Ndi umunyarwanda."

New Life Christian School

Tuyishime Dieudonne aganiriza abari muri iki gikorwa

Didace Ndindabahizi Didace, umwalimu muri New Life Christian School akaba n'Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kayonza, yavuze ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi badakwiriye kwibagirana na cyane ko nta cyaha bakoze ahubwo bazize uko Imana yabaremye. Yasabye abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka, kuvuguruza amakuru mabi atangwa n'abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, bakabanyomoza bakoresha uburyo nabo bakoresha iyo barimo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Uburyo bakwiriye gukoresha ni ukwandika ibitabo bivuga ishusho nyayo y'amateka ya Jenoside bakabyandika mu ndimi zinyuranye, gutanga ibiganiro mu bitangazamakuru bikomeye ndetse no gukoresha uburyo bwose abapfobya Jenoside bakoresha. 

New Life Christian School

Abanyeshuri mu mukino ushushanya ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Uwari uhagarariye umuyobozi w'akarere ka Kayonza, yihanganishije abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye cyane ikigo cyateguye iki gikorwa cyo kwibuka ndetse anabashimira kuba kwibuka bamaze kubigira umuco. Yagarutse ku mibiri yabuze cyane cyane iy'abatutsi 200 biciwe mu rusengero rwa Angilikani Nyagatovu, kugeza n'uyu munsi bakaba batazi aho imibiri y'abahiciwe iri. Yavuze ko kwibuka bikwiye kuba umuco, bigakorwa mu nzego zose ntibikorwe gusa mu nzego za Leta. Yavuze kandi ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari bityo ikaba ikwiriye kurwanywa na buri wese.

Dorcas wiga mu mwaka wa Gatandatu w'ayisumbuye muri MEG ni we Grand-Mère mu muryango AERG New Life (Nyogokuru), mu nshingano ze akaba agira abana inama mu buzima bwabo bwa buri munsi, akabigisha amateka ya AERG ndetse n'amateka y'igihugu muri rusange. Mu kiganiro na Inyarwanda.com yadutangarije ko iki gikorwa cyo kwibuka bagiteguye ku bufatanye n'ishuri ryabo ndetse atangaza ko ari igikorwa bazajya bakora buri mwaka. 

New Life Christian School

N'Abanyeshuri biga muri 'Primaire' bitabiriye iki gikorwa

Dorcas yavuze ko hari igihe usanga hari umwana ubagannye nta kintu azi na kimwe ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse ngo hari n'ababagana bafite ibintu bimeze nk'ingengabitekerezo ya Jenoside bashyizwemo n'ababyeyi babo, ariko iyo bageze muri AERG, abayisanzwemo n'abayobozi bayo bagerageza kubibakuramo. Muri New Life Christian School ngo nta kibazo cy'ingengabitekerezo ya Jenoside yari yahabona, akaba ari nayo mpamvu ashimira ikigo cyabo ku burere bwiza kibaha. Yagize ati: "Turabashimira cyane kubera ukuntu badufashije ntacyo twari kwishoboza batabigizemo uruhare tunashimira n'Imana by'umwihariko. Ibikorwa byo biba ari byinshi nk'iki ngiki ni igikorwa tutatuma kizima muri iki kigo, tuzajya tugikora buri mwaka."

Uko IBUKA yakira kuboba abana bato bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Didace Ndindabahizi umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kayonza mu kiganiro na Inyarwanda.com,yavuze uko bakira kubona abana bato bakora ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.  Yagize ati: "Iyo tubonye urubyiruko, abana biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye bakoze igikorwa cyo kwibuka, biduha icyizere ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itazibagirana, ko ibyayibayemo abantu batazabyongera kandi ko idashobora kuzongera kugaruka. Biduha icyizere cy'ejo heza hazaza." Yasabye ibindi bigo by'amashuri kugira umuco wo kwibuka. Si amashuri gusa ahubwo yabisabye inzego zinyuranye n'ahandi hose hahurira abantu benshi. 

New Life Christian School

Didace Ndindabahizi umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kayonza

N'ubwo nta mibare yagaragaje, Didace Ndindabahizi yavuze ko hari bamwe mu rubyiruko bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ugasanga baravuga amagambo akomeretsa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi. Kuri we asanga abana bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bayishyirwamo n'ababyeyi babo na cyane ko abakoze Jenoside ntaho bagiye kuko hari bamwe basabye imbabazi babikuye ku mutima ariko hakaba hakirimo n'abandi bafunguwe ariko bakimunzwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside, akaba ari nabo bayishyira mu bana babo. 

Agahinda Didace Ndindabahizi aterwa n'ibyo Canon Kanyangonga yakoze

Yakomoje ku gahinda aterwa n'uwari Canon Kanyangonya mu itorero Angilikani, wazanye imodoka muri Mata 1994 agapakiramo imirambo y'abatutsi 200 biciwe mu rusengero rw'Angilikani Nyagatovu akabajyana ahantu na n'ubu hataramenyekana. Kuri ubu Kanyangonga afungiwe itsinda ariko nta amakuru atanga ajyanye n'aho yashyize imirambo y'abiciwe mu rusengero yari abereye umuyobozi. Icyo IBUKA yifuza ni uko hakerekanwa aho iyo mirambo yashyizwe noneho imibiri y'izo nzirakarengane igashyingura mu Cyubahiro. Mu bindi bateganya gukora ni ukubaka urwibutso rwa Jenoside ku rwego rw'Akarere kuko urwo bafite rwubatswe kera akaba ari ruto cyane byongeye rukaba rudasakaye, bityo bakaba basanga rutabungabunga neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe bifuza ko n'uzaza mu binyejana bitaha yajya abasha kubona amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akarere ka Kayonza nako katangaje ko uru rwibutso bagomba kurwubaka bitarenze umwaka utaha wa 2019. Didace Ndindabahizi yatanze ubutumwa ku rubyiruko n'abandi banyarwanda muri rusange, abasaba kwigira ku mateka, bakareba ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagakuramo isomo. Yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, bagategura ejo habo heza kuko nibabikora gutyo bazaba bateguye ejo heza h'u Rwanda ndetse n'ejo heza h'Afrika n'isi yose muri rusange.

New Life Christian School

Richard Kabanda umuyobozi wa New Life Christian School na New Life Christian academy

Richard Kabanda umuyobozi mukuru wa New Life Christian School (Segonderi) na New Life Christian academy (Primaire) yabwiye Inyarwanda.com ko bashyizeho iki gikorwa cyo kwibuka kugira ngo bafashe abanyeshuri gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'amateka y'u Rwanda muri rusange. Akomeza avuga ko n'ubwo aba banyeshuri basanzwe biga mu ishuri amateka y'u Rwanda, gusa ngo iyo biyumviye n'ijwi ry'abayobozi bakumva n'ubuhamya bw'abantu banyuranye biboneye n'amaso yabo Jenoside yakorewe Abatutsi, barushaho gusobanukirwa cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twamubajije niba mu bigo ayoboye nta ngengabitekerezo ya Jenoside ibamo, adusubiza muri aya magambo:

Maze hano imyaka irenga ibiri, uyu ni umwaka wa gatatu nyoboye iki kigo nta na n'umunsi n'umwe ndumvamo ingengabitekerezo ya Jenoside, na mbere ntarahaza nakoraga mu muryango Africa New Life ari nawo iki kigo kibarizwamo nabwo sinigeze numva ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki kigo. Ni ibintu dushimira Imana cyane kandi twumva ko bizanakomeza kuko ni kimwe mu byo twiyemeje nk'ishuri kandi nk'abanyarwanda.

Mu mpanuro yahaye abanyeshuri n'urundi rubyiruko rw'u Rwanda muri rusange, yabasabye gushyira Imana imbere na cyane ko ahamya ko umuntu wasobanukiwe neza Yesu Kristo adashobora gukora nk'ibyo abishe abatutsi bakoze mu 1994. Yagize ati: "Icyo tubasaba ni ugushyira Imana imbere, kubera y'uko wasobanukiwe neza Yesu ntiwakora nk'ibyo bariya abantu bakoze." Inyarwanda.com twamubajije icyo agiye gukora kugira ngo abanyeshuri be bagire umuco wo kwandika ibitabo bivuga ku mateka y'u Rwanda, avuga ko agiye kubibashishikariza ndetse anakabishishikariza abarimu babo. Yagize ati: "Dufite abana bafite impano, bafite ubushobozi bwo kwandika mu ndimi zinyuranye, tugiye kubibashishikariza, kandi dushishikariza n'abarimu kubafasha."

REBA ANDI MAFOTO

New Life Christian SchoolNew Life Christian School

Richard Kabanda umuyobozi wa New Life Christian School na New Life Christian academy

New Life Christian School

Bacanye urumuri rw'Icyizere

New Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian SchoolNew Life Christian School

Bakinnye umukino ushushanya ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi 5 years ago
    Nibyiza kwibuka



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND