Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018 ubwo banganyaga 0-0 na Mukura Victory Sport yatutswe na Rugirayabo Hassan myugariro w’iburyo muri iyi kipe y’i Huye.
Ubwo umukino wari urimbanyije mu gice cya kabiri, Ivan Minaert yagaragaye asanga Rwaka Claude umutoza wungirije muri Mukura VS ubona ko bavugana amwereka mu kibuga cyarimo abakinnyi ba Mukura VS. Nyuma, Ivan Minaert yemereye INYARWANDA ko yavuganye na Rwaka Claude amuregera Rugirayabo Hassan wamututse hagati mu mukino. Ivan Minaert ati:
Rwaka namubwiraga ko umukinnyi we ari kuntuka. Ni Hassan wari wambaye nimero gatanu (5). Yakomeje kuntuka mu mukino ariko nta kibazo gikomeye byantera kuko wenda n'uko nkiba muri Mukura VS atabonaga umwanya wo gukina. Yantutse mu Kinyarwanda ariko ntabwo nabiyoberwa.
Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Rugirayabo Hassan we avuga ko atigeze atuka Ivan Minaert ahubwo ko bapfuye ko yagiye kurengura umupira akawumwima akawuta inyuma kure. Rugirayabo Hassan ati:
Minaert ntabwo namututse. Ukuntu byagenze, umupira wararenze ugana aho yari ari, ngiye kuwufata awushyira inyuma ye ahita awujugunya hasi. Amaze kuwujugunya hasi ndamubaza nti kuki ujugunye uwo mupira?. Navuze iryo jambo gusa. Yaradutoje turaziranye. Nahise mfata umupira ndarengura nta kindi namubwiye.
Ubwo Ivan Minaert yavuganaga na Rwaka Claude
Rugirayabo yakomeje agira ati “Kubera ukuntu yadutoje yagize ngo ni kwa kundi byagendaga kuko yakundaga kuturakarira, agira ngo wenda hari ikindi kintu kibi mubwiye, nahise nikomereza. Arabeshya kuko ntabwo namututse, akiri hano muri Mukura ni njye muntu wari ufite ikinyabupfura kuko yashatse ahantu yambonaho ikosa arahabura”.
Asubiza ku bijyanye no kuba baba barashyamiranye bapfa ko ubwo uyu mutoza agihari atajyaga amuha umwanya, Rugirayabo yavuze ko icyo gihe atigeze ababazwa n'uko atamukoreshaga kuko nawe ubwe nk’umukinnyi yari yarasubiye inyuma cyera bitewe n'uko Okoko Godefroid atamuhaga amahirwe.
“Sinatuka umutoza kuko ntabwo wamenya aho muzahurira. Ntabwo yankinishaga kuko yasanze n’ubundi narasubiye hasi bitewe na Okoko ariko naho ubundi ku yindi myitwarire nawe arabizi ko nitwara neza”. Rugirayabo Hassan
Rugirayabo Hassan mu kirere ashaka umupira
Rugirayabo Hassan (5) avuga ko ikibazo cyabaye ubwo yari agiye kunaga umupira
Rwaka Claude umutoza mukuru wa Mukura VS avuga ko Ivan Minaert yaje akamubwira ko Rugirayabo Hassan yamututse amubwira ko namubuza kubyongera. Rwaka Claude yagize ati: “Yaranyegereye ambwira ko uriya mwana Hassan yamututse. Urebye bagiranye akabazo kuko Hassan yagiye kurengura umupira Ivan agasa naho awusubiza inyuma, ubwo nibwo Hassan yashatse kumubaza impmavu bigenda gutyo”.
Rugirayabo Hassan inyuma ya Irambona Eric Gisa wa Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO