RFL
Kigali

VIDEO:Umusogongero w’indirimbo Jay Polly yakoranye na Davido igiye gufatirwa amashusho muri Nigeria

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/05/2018 11:58
2


Umuraperi Kabaka Tushime Josua wiyeguriye injyana ya Hip Hop nka Jay Polly yatangaje ko umushinga w’indirimbo ahuriyemo n’umunya-Nigeria Davido urimbanyije aho kuri ubu bamaze no guhitamo izina ‘Money’, amashusho azafatirwa muri Nigeria.



Mu ijoro ryo kuwa 03 Werurwe 2018 muri Parikingi ya Sitade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali ni bwo Davido yataramiye abanyarwanda mu rugendo yahaye izina “30 Billion Tour” rwo kuzenguruka Afurika.  Ubwo Davido yari ku rubyiniro yagaragaje ko Jay Polly ari we muhanzi wo mu Rwanda aha icyubahiro amusaba ko yahamusanga bakaririmbana indirimbo ye bita ‘Ku musenyi’.

Jay Polly yagaragaje imbaraga nyinshi ku rubyiniro bombi bazamura ibyishimo by’abafana. Nyuma y’aho bahise batangaza ko bafitanye umushinga w’indirimbo bahuriyemo. Umuraperi Jay Polly yahamirije Inyarwanda.com ko indirimbo yakoranye na Davido amajwi yayo (Audio) yamaze kurangira, avuga ko yaba we ndetse na Davido bamaze kuririmbamo igisigaye ari uko amashusho yayo atangira gukorwa mu minsi iri imbere.

Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com, Jay Polly yadusogongeje kuri iyi ndirimbo bise 'Money' aririmba amwe mu mugambo yumvikanamo. Yateruye ati : “Nzanywe no gushaka money (amafaranga) sinitaye ku bivugwa n’abatazi ibyanjye. Hasira njye ndakataje, icyo ngamije ni ugutera intambwe imbere. Ndimo gushaka money…Ngerageza kunanira ubuzima bwo hasi. Imiruho n’imihangayiko bizampindukire amateka.”

polly

Jay Polly yahamije ko indirimbo yakoranye Davido igiye gukorerwa amashusho

Iyi ndirimbo si ubwa mbere Jay Polly ayiririmbye mu ruhame kuko ubwo yari i Musanze yabwiye abafana be ko afite indirimbo yakoranye na Davido yifuza kubaririmbira. Abafana bamwakirije na yombi ubundi atangira kumanukura imirongo.

Abajijjwe na Inyarwanda igisigaye kugira ngo indirimbo isohoke yavuze mu ijwi riri hejuru agira ati :“Harabura Videwo, ku itariki ya 28 Gicurasi 2018 ndazamuka i Lagos muri Nigeria.” Yavuze ko amajwi y’indirimbo (Audio) yatunganyijwe na Pastor P ariko ko atayirangije avuga ko iyo ndirimbo yahise ikorerwa mastering yoherezwa muri Nigeria igera kuri David Adedeji Adeleke.

Jay Polly yanaboneyeho no gutangaza ko yamenyanye na Davido ubwo yazaga mu Rwanda. Nyuma y’indirimbo ahuriyemo Davido ngo akomeje kwagura ibikorwa bye aho afitanye umushinga w’indirimbo na Olamide Adedeji n’abandi.

Mu byo Jay Polly yumvanye Davido harimo ko kompanyi ye Obio abereye umuyobozi agiye kuzana icyicaro cyayo muri Kenya i Nairobi n’i Kigali mu Rwanda, ibintu Jay Polly avuga ko bigiye kuzamura urwego rw’umuziki muri Afurika.

rafiki

Jay Polly na Rafiki ku rubyiniro i Rubavu

REBA HANO JAY POLLY ARIRIMBA INDIRIMBO YAKORANYE NA DAVIDO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nounou6 years ago
    Ariko ubu sukwikina kweri nzabyemera mbibonye
  • hhhahahaha6 years ago
    mwagiye mubwira aya maniga akagabanya high koko





Inyarwanda BACKGROUND