Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gormahia FC igitego 1-1 mu mukino ubanza mu itsinda rya kane (D) mu mikino y’irushanwa rya Tota Confederation Cup 2018 wabereye kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Gicurasi 2018.
Kagere Meddie ni we wafunguye amazamu ku nyungu za Gormahia FC ku munota wa cyenda (9’) nyuma yo kunyura kuri Usengimana Faustin wari mu bwugarizi bwa Rayon Sports akanacenga Ndayishimiye Eric Bakame wari mu izamu. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Eric Rutanga ku munota wa 22’ w'umukino kuri coup franc yateye ikagana mu izamu nta handi hantu ikoze.
Muri uyu mukino, Gormahia FC yaranzwe no kuba abakinnyi bayo bakina umupira urimo tekinike nyinshi zo guhanahana bagana mu izamu ariko bose ubona batera imipira baganisha kwa Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie wanatsinze igitego.
Gormahia FC ni bo bafunguye amazamu batsindiwe na Gormahia FC
Kagere Meddie acika Usengimana Faustin mu rubuga rw'amahina
Rayon Sports nayo yagiye ibona uburyo bwo gukina umupira bahanahana hagati mu kibuga ndetse rimwe na rimwe bakabona imipira hafi y’izamu ariko abakinnyi nka Ismaila Diarra ntibayibyaze umusaruro. Gusa imvura nayo yabaye ikibazo kuko yatumaga abakinnyi batagezanyaho imipira (Passes) bityo bikabasaba imbaraga nyinshi kugira ngo babonane neza mu kibuga.
Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports, yaje kubona ko Gormahia FC iri kubazonga hagati mu kibuga biciye ku bakinnyi nka Francis Kahata Nyambura, Ernest Kisia na Philemon Omondi Otieno ahita akuramo Ismaila Diarra yinjiza Kwizera Pierrot ku munota wa 58’ w’umukino. Icyo gihe ni bwo Muhire Kevin yahise ajya gukina inyuma ya Christ Mbondy bityo Kwizera afatanya na Yannick Mukunzi hagati mu kibuga.
Nyuma y’iminota icyenda (67’) havuyemo Ismaila Diarra ni bwo Nyandwi Saddam yasimbuwe na Bimenyimana Bonfils Caleb wahise ajya gukina imbere iburyo bityo Mutsinzi Ange asa n'aho ahengamiye iburyo yugarira kuko yatangiye umukino akina hagati ariko ubona ari myugariro. Nyuma ni bwo Yassin Mugume yaje gusimbura Christ Mbondy ku munota wa 89’. Dylan Kerr umutoza mukuru wa Gormahia FC yakoze impinduka akuramo George Odhiambo Ogutu ashyiramo Juma Lawrence. Yannick Mukunzi wa Rayon Sports na Walusimbi Geofrey bahawe amakarita y’umuhondo buri umwe.
Muhire Kevin azengerezwa na Achieng Onyango myugariro wa Gormahia FC
Abakinnyi 11 ku mpande zombi:
Rayon Sports XI:Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1, C), Mugabo Gabriel 2, Eric Rutanga 3, Muhire Kevin 8, Usengimana Faustin 15, Nyandwi Saddam 16, Shaban Hussein Tchabalala 11, Mukunzi Yannick 6, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Christ Mbondy 9 na Ismaila Diarra 20
Goramahia FC XI:Boniface Oluoch Otieno (GK,29), Walusimbi Geofrey 2, Francis Kahata Nyambura 8, Jacques Tuyisenge 9, Onyango Joash Achieng 12, Haron Shakava (18, C), Ernest Kasia Wendo 20, Medddie Kagere 22, George Odhiambo Ogutu 25, Philemon Omondi Otieno 26 na Humphrey Mieno Ochieng 26
Abakinnyi ba Gormahia FC bumva inama z'umutoza
Amazi yabaye menshi hagati mu mukino
Shaban Hussein Tchabalala azamukana umupira acika Walusimbi Geofrey
Abafana ba Rayon Sports bari baje ku bwinshi
Usengimana Faustin ku mupira yugarira
Abakinnyi ba Gormahia FC bishimira igitego babonye ku munota wa cyenda (9')
Gormahia FC batangiye umukino ubona babonana neza banagora ubwugarizi bwa Rayon Sports
Jacques Tuyisenge ku mupira ashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina
Eric Rutanga Alba yishimira igitego yatsinze kuri coup franc
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Kagere Meddie agora Mugabo Gabriel myugariro wa Rayon Sports
Isengesho rya Rayon Sports mbere y'uko batangira umukino
Abasifuzi n'abakapiteni
Abasimbura ba Rayon Sports
Abasimbura ba Rayon Sports barimo na Nahimana Shassir wabanje hanze ariko agaha morale bagenzi be
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Gormahia FC babanje mu kibuga
Abasifuzi baseruka mu kibuga imbere y'abakinnyi
Amakipe asohoka mu rwambariro
Ibirango bya CAF bisohoka
Rayon Sports bishyushya mbere y'umukino
Abasifuzi bishyushya
Kagere Meddie yishyushya
Gormahia ubwo bishyushyaga
Gormahia FC yakuye inota rimwe i Kigali
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO