Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2018 ni bwo Charly na Nina bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Bubiligi aho bagomba gutaramira kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gicurasi 2018, ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Gicurasi 2018 aba bahanzikazi bari bageze mu gihugu cy’Ububiligi aho bageze saa kumi n’imwe n’igice (17:30).
Aba bahanzikazi bakigera mu Bubiligi bakiriwe na Dj Flo umunyarwandakazi w’umuhanga mu kuvangavanga imiziki mu tubyiniro two mu Bubiligi ari naho yibera. Nyuma yo kubakira ku kibuga cy’indege akabageza aho bagomba gucumbika aba bahanzikazi nta kuruhuka bahise berekeza mu myiteguro y’igitaramo (Repetition) cyane ko basigaranye iminsi mike ngo igitaramo kibe kandi bazakora igitaramo mu buryo bwa Live.
Aba bakobwa bagombaga kujyana na Makanyaga Abdul batangaje ko we yamaze kugenda mbere bakaba bamusanzeyo. Aba bahanzikazi ariko kandi n'ubwo bari bushyikire mu Bubiligi mu by’ukuri bagiye gukora ibitaramo mu bihugu binyuranye by’Uburayi.
Charly na Nina bakigera mu Bubiligi bakiriwe na Dj Flo
Ku ikubitiro ibi bitaramo bizatangirira i Bruxelles mu Bubiligi ku itariki ya 5 Gicurasi 2018, bikomereze mu mujyi wa Lille mu Bufaransa ku wa 11 Gicurasi; nyuma yaho bazahita bataramira n’i Paris ku ya 12 Gicurasi 2018, basusurutse n’abatuye i Genève mu Busuwisi ku wa 26 Gicurasi ari naho Makanyaga azagarukira bitewe n’izindi gahunda zizaba zimutegereje mu Rwanda.
Charly na Nina ku itariki ya 2 Kamena bazaririmbira i Stockholm muri Suède; ku ya 9 Kamena bajye mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark, hanyuma ku ya 16 Kamena bakorere igitaramo mu Buholandi. Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi bazarusoreza mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.
Charly na Nina mu Bubiligi
Mu kiganiro n'aba bahanzikazi batangarije Inyarwanda.com ko uretse ibi bitaramo hari n’ibindi bishobora kuziyongeraho bitewe n'uko bazagenda bumvikana. Badutangarije ko bazagaruka mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2018 aho bazaba baje gukomeza gahunda zabo za muzika. Nk'uko babibwiye Inyarwanda.com ngo basigiye abakunzi babo indirimbo yabo nshya ‘I Do’ bakoranye na Bebe Cool bityo ngo ntabwo basize mu irungu abakunzi babo cyane ko na byinshi bizagenda bibera i Burayi bazagenda babibasangiza.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHARLY NA NINA MBERE YUKO BAHAGURUKA MU RWANDA
TANGA IGITECYEREZO