Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James kuri ubu ni umwe mu bubashywe muri muzika y’u Rwanda kubera ukuntu yagiye akora indirimbo nyinshi kandi zigakundwa n'abakunzi ba muzika. Magingo aya uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Agatimatima’ mu gihe yitegura gushyira hanze amashusho yayo.
'Agatimatima' ni indirimbo nshya King James yakoreye muri Monster Record amashusho yayo ayafatira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere y’amasaha make ngo ashyire hanze amashusho y’iyi ndirimbo King James yabanje gushyira hanze iyi ndirimbo yise ‘Agatimatima’.
Indirimbo nshya ya King James
Tubibutse ko iyi ari indirimbo ya kabiri King James ashyize hanze kuva umwaka wa 2018 watangira.Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko amashusho y'iyi ndirimbo nshya ya King James agomba kujya hanze mu masaha make. Aya mashusho najya hanze, iyi ndirimbo iraba ibaye iya gatatu y'amashusho King James ashyize hanze kuva nanone uyu mwaka wa 2018 watangira.
UMVA HANO INDIRIMBO ‘AGATIMATIMA’ YA KING JAMES
TANGA IGITECYEREZO