Ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 23 Mata 2018 ni bwo Israel Mbonyi yahagurutse i Kigali yerekeza muri Canada muri gahunda zijyanye n'umuziki aho agomba gukorera ibitaramo mu mijyi itandukanye yo muri Canada.
Israel Mbonyi agiye muri Canada nyuma y'amasaha macye avuye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza mu giterane cy'ivugabutumwa yari yatumiwemo na Arise Rwanda Ministries n'umuryango w'abanyamerika witwa Empty Tomb Ministries. Ni igiterane cyasojwe tariki 22 Mata 2018.
Mu ntangiriro za Mata 2018, Israel Mbonyi yemereye Inyarwanda.com ko agiye gukora ibitaramo bizabera mu mijyi itandukanye yo muri Canada aho azaba anamurikira abakunzi be album ye nshya 'Intashyo'. Ottawa na Edmonton muri Alberta ni hamwe mu ho agomba gukorera ibitaramo. Yagize ati:
Mfite Canada tour nzatangira mu kwezi kwa 4 (Mata 2018). Nzazenguruka imijyi itandukanye mpereye muri EDMONTON (state ya Alberta) tariki ya 28/04/2018 then nyuma yaho nkomeze no mu yindi mijyi aho nzagenda menyesha abantu amatariki muri buri mujyi tugezeho. Kugeza ubu imijyi maze gu confirming (kwemeza) neza ni EDMONTON na OTTAWA ahandi naho tuzagenda tubamenyesha uko iminsi igenda iza.
Si ubwa mbere Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo muri Canada, gusa ni bwo bwa mbere agiye gukorera ibitaramo mu mijyi myinshi ya Canada binyuze muri gahunda yise 'Canada tour'. Mu Rwanda, igitaramo Israel Mbonyi aheruka kuhakorera ni icyabaye mu mpera za 2017 kikabera muri Camp Kigali cyikitabirwa n'abantu benshi cyane, abandi bagasubirayo babuze aho bicara. Ni igitaramo yamurikiyemo album ye nshya 'Intashyo'.
Israel Mbonyi i Rutsiro
Abanyeshuri n'abaturage b'i Rutsiro bishimiye gutaramana na Mbonyi
TANGA IGITECYEREZO