Kigali

Marina yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Tubisubiremo’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/04/2018 8:49
0


Marina ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri iki gihe mu muziki nyarwanda. Uyu mukobwa ubwo yinjiraga muri muzika, yinjiranye umuvuduko udasanzwe bituma hari abakeka ko ari amavamuhira. Icyakora n'ubwo hakekwaga ibi ndetse rimwe na rimwe bikavugwa ku mbuga nkoranyambaga ntabwo byigeze bica intege uyu muhanzikazi wakomeje agakora.



Mu bikorwa bye bya buri munsi aba ashaka ibishya yaha abakunzi be. Magingo aya Marina yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yaherukaga gukora yise ‘Tubisubiremo’ akaba ari indirimbo yari igiye kuzuza ukwezi kose iri hanze ariko nta mashusho ifite. Ni indirimbo ye ya kabiri akoze kuva umwaka wa 2018 watangira nyuma y’iyo yise ‘Decision’.

Marina

Iyi ndirimbo nshya ya Marina amashusho yayo yafashwe na Producer Meddy Saleh ari nawe wayatunganyije andetse akaba ari we ukunze gukorera amashusho uyu muhanzikazi mu gihe mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Producer Pastor P.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO NSHYA YA MARINA ‘TUBISUBIREMO’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND