Muri iki cyumweru,nyuma y’ibyiciro by’ijonjora 3 , Tobi, Miracle, Nina, Alex na Cee-C nibo basigaye mu irushanwa rya Big Brother Naija(BBN). Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter umuhanzi Davido yahamije ashize amanga ko ashyigikiye ko Tobi ari we uzegukana miliyoni 45 z’amanaira, azegukanwa n’uzatwara BBN y’uyu mwaka.
Abinyujije ku rukuta rwa twitter Davido yemeje ko abona Tobi usanzwe ari gafotozi,ariwe ukwiye gutwara Big brother Naija y’uyu mwaka. Davido avuze ibi nyamara bidateye kabiri kuko yari aherutse gutangaza ko ashyigikiye Miracle (umunyamideli), ibi byatumye abafana bamusubirisha amagambo akomeye, bamushinja kudahagarara ku bitekerezo bimwe.
759 replies2,913 retweets9,349 likes
+ DIDI 🔥 🌷 @Blessed_didi
Replying to @iam_Davido
But you declared for MIRACLE just yesterday and pulled it down minutes later to do this? Lol. Isokay.. Tobi is not bad sha. But you'd have just sticked to the initial choice. God dey MIRACLE back. #BBNaija
More
Looooool.....from beginning davido has been feeling alot of d hms ...tobi, teddy, rico, miracle ...
Direct message
More
Definately na...i dnt even think he is voting. Bt am afraid for miracle. Tobi's fans hve bin resting nf saving for long.....
Bumwe mu butumwa yasubijwe nabafana be
Mu gihe iri rushanwa riri kubera muri Nijeria rigana ku musozo, abakomeje kurikurirana baha amahirwe Tobi na Miracle, icyakora ku rundi ruhande hari n’abavuga ko amahirwe ashobora no guhindukirira Cee-C usanzwe ari rwiyemezamirimo.
Big brother Naija ni irushanwa ry’imibanire rihuriramo ibyamamare muri Nigeria. Rinyuzwa imbonankubone kuri televiziyo zimwe na zimwe zo muri iki gihugu. Big brother Naija yatangiye mu mwaka wa 2006,uyu mwaka ikaba igiye kumara iminsi 84,uhereye taliki ya 28 Mutarama uyu mwaka wa 2018.
Abitabiriye iri rushanwa uyu mwaka bagera kuri 20,biganjemo abanyamakuru, abahanzi, abikorera, abanyamideri n’abandi bafite amazina akomeye muri Nigeria
TANGA IGITECYEREZO