Kigali

Israel Mbonyi agiye kuzenguruka Canada akora ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2018 7:03
0


Umuhanzi nyarwanda Israel Mbonyi agiye kujya muri Canada muri gahunda y'ivugabutumwa azakorera mu mijyi itandukanye ya Canada. Iri vugabutumwa azaritangira mu mpera za Mata 2018. Kugeza ubu imijyi amaze kwemeza ko azakoreramo ibitaramo ni ibiri.



Israel Mbonyi yemereye Inyarwanda.com ko agiye gukora ibitaramo bizabera mu mijyi itandukanye yo muri Canada aho azaba anamurikira abakunzi be album ye nshya 'Intashyo'. Kugeza ubu imijyi yo muri Canada Israel Mbonyi yamaze kwemeza azakoreramo ibitaramo ni ibiri akaba ari; Ottawa na Edmonton muri Alberta. Yunzemo ko azagenda amenyesha abakunzi b'ibihangano bye indi mijyi yo muri Canada azakoreramo ibitaramo. Yagize ati:

Mfite Canada tour nzatangira mu kwezi kwa 4 (Mata 2018). Nzazenguruka imijyi itandukanye mpereye muri EDMONTON (state ya Alberta) tariki ya 28/04/2018 then nyuma yaho nkomeze no mu yindi mijyi aho nzagenda menyesha abantu amatariki muri buri mujyi tugezeho. Kugeza ubu imijyi maze gu confirming (kwemeza) neza ni EDMONTON na OTTAWA ahandi naho tuzagenda tubamenyesha uko iminsi igenda iza.

Si ubwa mbere Israel Mbonyi azaba akoreye ibitaramo muri iki gihugu cya Canada, gusa ni bwo bwa mbere azaba akoreye ibitaramo mu mijyi myinshi ya Canada binyuze muri gahunda yise 'Canada tour'. Mu Rwanda, igitaramo Israel Mbonyi aheruka kuhakorera ni icyabaye mu mpera za 2017 kikabera muri Camp Kigali cyikitabirwa n'abantu benshi cyane, abandi bagasubirayo babuze aho bicara. 

Israel Mbonyi

Gahunda y'ibitaramo bya Israel Mbonyi muri Canada






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND