Tariki 30 Werurwe 2018 kuri The Mirror Hotel i Remera hazabera igitaramo kidasanzwe cyateguwe na The Mirror Hotel. Intego nyamukuru y'iki gitaramo ni ugusabana hagati y'abahanzi, abakinnyi b'amafilime,..bakishimana n'abafana babo.
Nk'uko ubuyobozi bwa The Mirror Hotel bwabitangarije Inyarwanda.com, kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5,000Frw mu myanya isanzwe naho muri VIP akaba ari 10,000Frw. Ameza y’abantu umunani (Table) ni 250,000Frw ayo mafaranga yose bakayankwera cyangwa se bakayarira guhera saa moya z'umugoroba kugeza igitaramo gihumuje mu masaha y'ijoro.
Umuhanzi Bruce Melody na Imuzi Band y’abize muzika ku Nyundo bazasusurutsa abantu bazitabira iki gitaramo mu muziki uryoheye amatwi n'amaso. Abandi bahanzi bateganyijwe mu bazitabira iki gitaramo harimo; Jay Polly, Edouce Softman n’abakinnyi ba filime batandukanye barimo Assia, Nick n’abandi.
Bruce Melody na Imuzi Band bazaririmba muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO