Mu mwaka wa 2024, umuziki w'u Rwanda waranzwe n'iterambere rikomeye, aho abahanzi bashyize hanze indirimbo nshya zakunzwe ndetse n'ibitaramo byitabiriwe n'abantu benshi.
Hasohotse indirimbo zamaze Abanyarwanda irungu zirimo nka ‘To you’ ya Bwiza, ‘Ntukababare’ ya Clarisse Karasira ikubiyemo ubutumwa bw'ihumure, yasohotse muri Mutarama 2024.
Ni umwaka kandi abarimo umukinnyi wa filime 'Nzovu' bamaze irungu benshi, binyuze mu biganiro bya Youtube agaragaramo mu bihe bitandukanye.
Ni umwaka kandi waranzwe n’ibitaramo birimo nka MTN Iwacu Muzika Festival byabereye mu turere dutandukanye tw'u Rwanda, birimo Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Huye, Rusizi na Rubavu, byitabirwa n'abahanzi batandukanye ndetse n'abakunzi b'umuziki benshi.
Habaye kandi ibirori bya Rwanda Day 2024, aho umuhanzi Bruce Melodie yitabiriye iki gikorwa cyabereye i Washington DC, atanga ikiganiro yerekaniyemo iterambere ry'umuziki w'u Rwanda mu myaka 30 ishize.
Uyu mwaka kandi waranzwe no kugaragara kw'impano nshya mu muziki nyarwanda. Ni umwaka kandi waranzwe n’umubare munini w’indirimbo zivuga ku matora ya 2024.
Abahanzi batandukanye basohoye indirimbo zifite ubutumwa bujyanye n'amatora, harimo nka "Contre succès" ya Riderman. Abahanzi bashyize imbaraga mu gukora amashusho y'indirimbo zifite ireme.
Umuhanzi The Ben yatangaje ko umuziki w'u Rwanda ufite ejo hazaza heza, ashingiye ku kuba hari abanyempano bashya bari kwigaragaza muri uru ruganda.
Padiri Jean François yigeze kuvuga ko kimwe mu bintu byafasha umuziki w'u Rwanda gutera imbere ukagera ku rwego mpuzamahanga, harimo kuririmba ururimi rwumvwa na benshi.
InyaRwanda yakoze urutonde rw’indirimbo 10 zakunzwe mu 2024, yifashishije abasomyi bayo ku mbuga nkoranyambaga.
1.Azabatsinda Kagame
Umuhanzikazi wahanze iyi ndirimbo nawe aracyayifiteho urwibutso rudasaza! Yamuhinduriye amateka, kugeza ubwo yanaramukanyije na Perezida Kagame.
Byarenze ibyo gusa se? Byageze n’aho umuryago FPR-Inkotanyi umwubakira inzu mu rwego rwo kumushimira.
‘Azabatsinda Kagame’ yabaye indirimbo idasanzwe mu rugendo rw’uyu mubyeyi utuye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Ndetse, mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza, abahanzi bose baririmbye bayisubiyemo imbere y’Umukuru w’Igihugu.
Tariki 10 Ukwakira 2024, uyu mubyeyi yashyikirijwe inzu yubakiwe, ndetse abana be bose bazishyurirwa amashuri, kandi azahabwa n’inka
Bisa n’aho buri gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda kigira indirimbo yihariye iba nk’isereri mu mitwe ya benshi. Nko mu 2017, indirimbo yitwa ‘Ndandambara yandera ubwoba’ ya Nsabimana Leonard yaciye ibintu kugeza ubwo nawe imufunguriye amarembo ntiyongera kwitwa umuhanzi wo mu Ntara.
Béata Musengamana wahimbye iyi ndirimbo yamugize icyamamare, atuye mu Mudugudu wa Rugamara, mu Kagali ka Kidaho, mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi, mu Majyepfo y'u Rwanda.
Asanzwe ari umuhanzikazi, ndetse ni umukuru w'itorero ribyina Kinyarwanda ryitwa ‘Indashyikirwa za Nyamiyaga. Ni na we urihanganira indirimbo bijyanye n'insanganyamatsiko bahisemo.
Yigeze kubwira TNT ko yahimbye iyi ndirimbo 'Azabatsinda Kagame' bitewe n'uko Abanyarwanda biteguraga kwinjira mu bihe by'amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.
Yavuze ko yayihimbye 'kubera ko nashakaga indirimbo izadufasha mu gihe cy'amatora mu gihe cyo kwamamaza'. Musengamana yavuze ko yagiye mu nganzo nyuma yo 'kureba aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze'.
Akomeza
ati "Buriya kugira ngo umuntu atsinde, ibikorwa bye byonyine ni byo
bibanza kwivugira. Rero ni bwo narebye ibyo Kagame Paul yakoze muri uru Rwanda,
aho twavuye n'aho tugeze mbona ni ngombwa y'uko intsinzi n'ubundi izongera
ikaba iye mba rero nkuhantuye intsinzi mvuga ko azabatsinda Kagame."
Musengamana yavuze ko Paul Kagame yakuye u Rwanda habi 'none rugeze aheza'.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AZABATSINDA KAGAME'
2.Niyo Ndirimbo
Indirimbo "Niyo Ndirimbo" ni iy'umuziki nyarwanda yakozwe n'abahanzi Meddy na Adrien Misigaro. Yasohotse ku itariki ya 15 Mutarama 2024, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.
Meddy na Adrien Misigaro, bombi bazwi mu njyana ya Gospel. Yasohotse ku itariki ya 15 Mutarama 2024.
Amashusho y'iyi ndirimbo ari kuri YouTube, aho amaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe.
Indirimbo ifite ubutumwa bwo guhimbaza Imana, ikangurira abantu kuyiramya no kuyishima
Abakunzi b'umuziki bagaragaje ko iyi ndirimbo ibafasha mu buryo bw'iyobokamana, ikaba yarakunzwe cyane mu nsengero no mu bitaramo bya Gospel.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO
3.Molomita ya Nel Ngabo, Gad na Kenny Sol
Indirimbo "Molomita" ni iy'umuziki nyarwanda yakozwe na Director Gad afatanyije n'abahanzi Nel Ngabo na Kenny Sol.
Iyi ndirimbo yasohotse ku itariki ya 3 Gicurasi 2024, ikaba ari yo ndirimbo ya mbere Director Gad yashyize hanze nk'umuhanzi, nyuma yo kumenyekana cyane mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abandi bahanzi.
"Molomita" ni izina ry'umukobwa, rikaba ari ryo ryahawe iyi ndirimbo. Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo irangwa n'ubuhanga bwa Nel Ngabo na Kenny Sol mu miririmbire, hamwe n'ubushobozi bwa Director Gad mu kuyitunganya.
Amashusho y'iyi ndirimbo agaragaza ubuhanga bwa Director Gad mu kuyobora no gutunganya amashusho, bikaba byaratumye ikundwa cyane n'abakunzi b'umuziki nyarwanda.
Ku mbuga nkoranyambaga, iyi ndirimbo yakiriwe neza, aho yagiye ishyirwa kuri za platform zitandukanye nka YouTube, Spotify, na TikTok, ndetse ikaba yarakunzwe cyane n'abakunzi b'umuziki.
Iyi ndirimbo yagiye hanze, ku wa 3 Gicurasi 2024, aho imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 6 ku rubuga rwa Youtube.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MOLOMITA'
4.Plent ya The Ben
Indirimbo "Plenty" ni iy'umuziki nyarwanda yakozwe n'umuhanzi The Ben. Yasohotse mu mezi abiri ashize, ikaba iri mu ndirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.
Yanditswe na Niyo Bosco afatanyije na The Ben, itunganywa na Prince Kiiz.
Amashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo umukobwa witwa Brunella, uzwiho ikimero n'ubuhanga mu mwuga wo kumurika imideli.
Ibihembo: "Plenty" yegukanye igihembo mu bihembo bya 'Made In East Music and Media Awards (MIEMMA)' bitangirwa muri Kenya.
Iyi
ndirimbo izaba iri kuri album nshya ya The Ben ateganya gusohora ku itariki ya
1 Mutarama 2025, mu gitaramo kizabera muri BK Arena.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PLENTY' IMAZE KUREBWA INSHURO MILIYONI 2.8
5.Sikosa
Iri mu ndirimbo zateje iserereri; kuko yagiye gusohoka yakomanyije imitwe y’abantu, byanatumye The Ben yiyunga na Coach Gael.
Indirimbo "Sikosa" ni iy'umuziki nyarwanda yakozwe n'abahanzi batatu b'ibyamamare: Kevin Kade, The Ben, na Element Eleéeh
Yasohotse
ku itariki ya 23 Kanama 2024, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere. Yanditswe
na Kevin Kade, The Ben, na Element Eleéeh, itunganywa na Element Eleéeh. Amashusho
y'iyi ndirimbo yakozwe na Element Eleéeh, ikorerwa mu gihugu cya Tanzania.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIKOSA' IMAZE KUREBWA INSHURO MILIYONI 7.4
6.Jugumila ya Dj Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade
Indirimbo "Jugumila" ni iy'umuziki nyarwanda yakozwe na DJ Phil Peter afatanyije na Chriss Eazy na Kevin Kade. Yasohotse ku itariki ya 14 Gashyantare 2024, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.
Iyi ndirimbo yanditswe na DJ Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade, itunganywa na DJ Phil Peter.
Amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na Chriss Eazy, agaragaza ubuhanga bw'aba bahanzi mu kuyobora no gutunganya amashusho.
Ibihembo: "Jugumila" yegukanye igihembo mu bihembo bya 'Made In East Music and Media Awards (MIEMMA)' bitangirwa muri Kenya.
REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JUGUMILA' AMAZE AMEZI 10 ASOHOTSE
7.Puta ya Bull Dogg na Juno Kizigenza
Indirimbo "Puta" ni iy'umuziki nyarwanda yakozwe n'umuraperi Bull Dogg afatanyije na Juno Kizigenza. Yasohotse ku itariki ya 2 Nzeri 2024, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere. Yanditswe na Bull Dogg na Juno Kizigenza, itunganywa na Prince Kiiizi.
Amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na Chico Berry, agaragaza
ubuhanga bw'aba bahanzi mu kuyobora no gutunganya amashusho.
8.Wait ya Kivumbi na Axon
Indirimbo "Wait" ni iy'umuziki nyarwanda yakozwe n'umuraperi Kivumbi King afatanyije na Axon. Yasohotse ku itariki ya 10 Mutarama 2024, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.
Yanditswe na Kivumbi King na Axon, itunganywa na Kivumbi King. Amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na Kivumbi King, agaragaza ubuhanga bwe mu kuyobora no gutunganya amashusho.
Ibihembo: "Wait" yegukanye igihembo mu bihembo bya 'Rwanda Music Billboard' muri Kamena 2024, aho yaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya "Vole" ya Christopher.
REBA HANO 'WAIT' YA KIVUMBI NA AXON IMAZE KUREBWA INSHURO MILIYONI 6.6
9.Teta ya QD
Indirimbo "Teta" ni iy'umuziki nyarwanda yakozwe na Q.D, umuraperi uzwiho ubuhanga mu njyana ya Afrobeat. Yasohotse mu mwaka wa 2023, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.
Yanditswe na Q.D, itunganywa na To the Hit Mix and Mastering: Muriro. Amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na Dir_Sanib.
Ibihembo: "Teta" yegukanye igihembo mu bihembo bya 'IYRICs' mu mwaka wa 2024. Iyi ndirimbo izaba iri kuri album nshya ya Q.D ateganya gusohora mu mwaka wa 2025.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TETA' IMAZE AMEZI 11 ISOHOTSE
10.Ogera ya Bruce Melodie na Bwiza
Indirimbo "Ogera" ni iy'umuhanzikazi Bwiza afatanyije na Bruce Melodie, yasohotse ku itariki ya 15 Kamena 2024. Iyi ndirimbo ikubiyemo injyana ya Afrobeat, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.
Yanditswe na Bwiza na Bruce Melodie ndetse na Danny Vumbi. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element Eleéeh afatanyije na loader
Amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na Bwiza, agaragaza ubuhanga bwe mu kuyobora no gutunganya amashusho.
Iyi ndirimbo yabaye idarapo ry’umuziki w’aba bahanzi, kuko yacuranzwe igihe kinini, yamamaza Perezida Paul Kagame, ubwo yahataniraga manda ya Kane yo kuyobora u Rwanda.
Yanabaye
indirimbo idasanzwe kuri Bwiza, kuko yari akoranye n’umuhanzi wamutanze mu
kibuga cy’umuziki. Ariko yongeye igikundiro kuri aba bombi, kuko mu bikorwa byo
kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, yahagurutsaga n’iyonka.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OGERA' YA BWIZA NA BRUCE
Bonus
Track
-Sowe
ya Bruce Melodie
-Abahungu
ya Juno Kizigenza
-Bwe
Bwe Remix
-Amanota
ya Danny Nanone
-Yanitosha ya Israel Mbonyi
-Birashoboka ko
izatoranyijwe atari zo wacyekaga, nawe watanga inyunganizi.
TANGA IGITECYEREZO