Mu minsi mike nibwo Humble Jizzo yagarutse mu Rwanda nyuma hafi y’amezi ane yari amaze atari mu Rwanda yaragiye muri Amerika aho yari yagiye guherekeza umufasha we wari ugiye kubyara. Muri iki gihe uyu mugabo wo muri Urban Boys yamaze hanze nta ndirimbo nimwe yigeze ijya hanze icyakora nyuma yuko agarutse bashyize hanze indirimbo yabo nshya.
Iyi ndirimbo nshya ya Urban Boys bayise’Kigali love’ iyi bakaba barayikorewe na Iyzo Pro iyi ndirimbo ikaba yasohokanye n’amashusho agaragaraho amagambo ayigize, iyi ikba igiye hanze ariko nanone mu gihe amashusho yayo nayo yenda kujya hanze cyane ko gahunda zo kuyafata no kuyatunganya nazo zirimbanyije nkuko Humble Jizzo yabitangarije Inyarwanda.com.
Urban Boys bashyize hanze iyi ndirimbo nshya
Iyi ndirimbo nshya ya Urban Boys igiye hanze ikurikiye ‘Mfumbata’ iyi ikaba indirimbo ya mbere aba bahanzi bakoze nyuma yo gutandukana na Safi Madiba itsinda bakarisigaramo ari babiri. Ariko nanone ikaba iya mbere bashyize hanze kuva Humble Jizzo yava muri Amerika mu rugendo yari amazemo hafi amezi ane.
UMVA HANO INDIRIMBO KIGALI LOVE YA URBAN BOYS
TANGA IGITECYEREZO