Nyuma yo kurara batsinzwe na Mamelodi Sundowns FC ibitego 2-0 bakanasezererwa mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Confederations Cup 2018), abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Rayon Sports bahuye na Vincent Karega Amabasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo mbere yuko bafata indege ibagarura i Kigali.
Amakuru Inyarwanda.com dukesha Clarisse Uwimana umunyamakurukazi kuri Contact TV uri kumwe n’iyi kipe muri Afurika y’Epfo, avuga ko Rayon Sports ihaguruka muri Afurika y’Epfo saa munani n’iminota 40 z’amanywa ikagera i Kanombe saa tatu n’iminota 30 (21h30’). Nyuma yo kubyuka mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018, ikipe ya Rayon Sports bafashe amafunguro y’igitondo mbere y'uko bahura na Ambasaderi Vincent Karega uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo.
Nyuma yo kuganira bafashe ifoto y'urwibutso
Rayon Sports yaraye itsinzwe na Mamelodi ibitego 2-0. Ni ibitego byaje mu bice bitandukanye by’umukino kuko igitego cya mbere cyatsinzwe na Wayne Arendse ku munota wa 34’ ubwo Tau Percy yateraga koruneri akamuha neza. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Vilakazi ku munota wa 55’.
Ku munota wa 90+1’ ni bwo Bimenyimana Bonfils Caleb yahawe ikarita itukura azira kubangamira Langerman wa Mamelodi Sundowns FC. Rayon Sports ntabwo urugendo mu mikino Nyafurika rurangiye kuko irasohoka mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo igana mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu nk'uko amategeko ya CAF abiteganya.
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga:
Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1,C), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Nyandwi Saddam 16, Manzi Thierry 4, Usengimana Faustin 15, Mugisha Francois Master 25, Mukunzi Yannick 6, Kwizera Pierrot 23, Eric Rutanga Alba 3, Christ Mbondy 9 na Shaban Hussein Tchabalala 11.
Rayon Sports bagomba guhaguruka muri Afrika y'Afrika Saa munani na 40 (14: 40) aho bari bugere i Kanombe saa tatu z'ijoro zirenzeho iminota 30 (21:30).
Christ Mbondy (Ibumoso) na Mugabo Gabriel (Iburyo) bamaze kwitegura gutaha
Amb.Vincent Karega (Ibumoso) aganira na Ivan Minaert (iburyo)
Abakinnyi babanje gufata ifunguro rya mu gitondo
Ndayishimiye Eric Bakame (ibumoso) ari kumwe na Amb.Vincent Karega (Iburyo)
Mutsinzi Ange Jimmy Varane asohoka muri Hoteli atashye
Irambona Eric Gisa ntabwo yagize amahirwe yo kujya mu kibuga
Rayon Sports ku kibuga cy'indege bagaruka mu Rwanda
AMAFOTO: UWIMANA Clarisse
TANGA IGITECYEREZO