Kaneza Lynka Amanda ni umunyamideri ukomeye mu Rwanda wabaye uwa mbere mu Rwanda muri 2015. Kuri ubu uyu mukobwa yashyizwe ku rupapuro rwa mbere rwa Magazine ya mbere iri mu Rwanda yitwa ‘Feel Magazine’, ibi bikaba byabereye i Kigali mu birori byo kumurika ku mugaragaro iyi magazine.
Feel Magazine ni ubwa mbere yasohotse cyane ko iyari yasohotse bwa mbere yari igeragezwa ngo harebwe niba koko Magazine hano mu Rwanda yacuruzwa. Icyo gihe bagerageje amakopi 1000 ariko kugeza ubu bacuruje kopi zirenga 850 bituma bashyira hanze iyi magazine ya mbere y’uyu mwaka wa 2018 mu gihe buri mwaka hazajya hasohoka magazine enye.
FEEL ijambo ryitiriwe iyi Magazine, mu magambo arambuye; ‘F isobanuye Fashion, E isobanuye Education, E isobanuye entertainment na L isobanuye Lifestyle". Mu magambo arambuye, iyi ni yo ya mbere kuri ubu iri mu Rwanda ikorerwa mu Rwanda ikanakorwa n’abanyarwanda ariko na none iri ku rwego mpuzamahanga cyane ko uretse gucuruzwa mu Rwanda igihe iyi Magazine yageragezwaga hari amakopi atari make yacurujwe muri Uganda ndetse kuri ubu hakaba hari gushakwa uko yanacuruzwa muri Kenya ndetse na Tanzania.
Iyi magazine ubwo yamurikwaga bwa mbere umunyamideri Kaneza Lynka Amanda yisanze ku rupapuro rwa mbere rwayo ibintu byamutunguye ahita aturika ararira cyane ko yari yifashishijwe kugira ngo afungure iyi magazine bwa mbere. Muri ibi birori byabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018 muri Galaxy Hotel hagaragaye abahanzi banyuranye barimo Charly na Nina, Jody ndetse na Peace bataramiye abantu. Kopi ya mbere y’iyi magazine yahise igurwa amadorali 500 mu gihe ubusanzwe kopi imwe igura 7000frw cyangwa hakabaho kwishyura 2000frw buri kwezi ku buryo buri mezi ane wajya ugezwaho kopi y’iyi magazine.
Izi Magazine kuri ubu ziri kugurishirizwa mu duce tunyuranye nka;Century cinemas – KCT, Ndoli supermarket – Kisementi, Moshions- Gikondo, zoxy fashions-T2000, Woodlands supermarket- nyarutararama, Gish designs- Nyarugenge market, Lagardiene- Kiyovu, NIB studios-Remera, Kigali National Book mu gihe muri Uganda ziri kugaragara ahitwa Peter Russell makeup studio, Zuri luxury- Gisementi n'ahandi hanyuranye.
Muthoni Fiona yari yaje kwihera ijisho iyi magazinePeace Joli na Jody Phibi bari baje muri ibi biroriTeta Sandra yari yitabiriyeAbamurika imideri banyuranye bari bitabiriye ibi birori Abafotozi bo muri NIB ifotora amafoto akoreshwa muri Feel Magazine bakigera ahabereye ibi birori Vessy wa kabiri ibumoso na Alex wa mbere i buryoKaneza Lynka Amanda yari yatumiwe nk'abandiSandrine Isheja n'umugabo we bari kumwe na Nkusi Arthur wari uyoboye ibi biroriPeace na Jody bataramiye abari ahoCharly na Nina bataramiye abari ahoDj Pius yari ahariLynka na Ngamije abanyamideri babiri bagombaga gufungura iyi Magazine ku mugaragaroLynka akibona ko ariwe uriho yahise atungurwa bikomeyeByamurenze araturika arariraYishimiye kuba ifoto ye yashyizwe kuri iyi magazineFeel MagazineUbwo Arthur yavugaga kuri iyi Magazine hari uwahise agura kopi imwe 500$Yayiguze amadorali magana atanu
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO