RFL
Kigali

Intara y'Amajyaruguru yahagaritse burundu gusengera mu butayu, mu buvumo, mu mazi n'ahandi hatari insengero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/03/2018 15:55
0


Tariki 13 Werurwe 2018 Intara y'Amajyaruguru yakoze inama yahuye abayobozi mu nzego za Leta bakorera muri iyi ntara ndetse n'abanyamadini, hafatirwa umwanzuro wo guhagarika burundu gusengera ahantu hatari insengero.



Abitabiriye iyi nama baraganira kandi ku kibazo k'insengero zitujuje ibyangombwa, hagamijwe kurebera hamwe uburyo Amadini n'Amatorero yarushaho gusengera ahantu haboneye kandi hadashyira ubuzima bw'abakiristu mu kaga. Iyi nama yitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Ingabo n'uwa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru ndetse n'Abayobozi b'Uturere tugize iyi Ntara.

Mu ijambo rye, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye Abayobozi b'Amadini n'Amatorero akorera mu Ntara y'Amajyaruguru kurushaho gufatanya n'inzego za Leta guhindura imibereho y'abaturage, ikarushaho kuba myiza. Bakoresheje urubuga rwa Twitter, Intara y'Amajyaruguru yatangaje ko umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama ari uko abayitabiriye bemeje ko gusengera ahantu hatari insengero (ubutayu, ubuvumo, amazi n'ahandi) bigomba kuvaho burundu mu Ntara y'Amajyaruguru.

 

Amajyaruguru

Intara y'Amajyaruguru yahagaritse burundu gusengera ahatari insengero

Uyu mwanzuro wafatiwe abasengera ahari insengero uje nyuma y'insengero hafi 1000 zimaze gufungwa mu gihugu kubera kutuzuza ibyangombwa. Intara y'Amajyaruguru ifite uduce tunyuranye abantu bakajya basengeramo aho bajyaga mu butayu, mu mazi n'ahandi hanyuranye. Ni kenshi kandi hagiye humvikana impanuka n'impfu zitunguranye z'abantu babaga bagiye gusengera mu butayu. Polisi imaze igihe iburira abantu basengera ahantu nk'aha hatari umutekano kuko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga. Kuri ubu rero Intara y'Amajyaruguru yamaze gufata umwanzuro uzakemura iki kibazo, ihagarika burundu gusengera ahantu hatari insengero.

Ni inama yitabiriwe n'abanyamadini batandukanye bakorera mu Ntara y'Amajyaruguru

Bafashe umwanzuro wo guhagarika burundu gusengera ahatari insengero

Inzego z'umutekano nazo zari zihagarariwe muri iyi nama

Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama

Image result for Ubutayu Kanyarira amakuru

Gusengera ahantu hatari insengero byahagaritswe burundu mu Ntara y'Amajyaruguru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND