Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018 ni bwo Knowless Butera yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Darling' yakoranye n'umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania witwa Ben Pol uririmba injyana ya R&B.
Mu minsi ishize, Knowless Butera yatangarije Inyarwanda.com ko yishimiye kumenyesha abanyarwanda n'abandi bakunda umuziki we ko agiye kubagezaho amashusho y'indirimbo yakoranye na Ben Pol wo muri Tanzania. Kuri ubu amashusho y'indirimbo bakoranye bakayita 'Darling' yamaze kugera hanze.
Benard Michael Paul Mnyang'anga uzwi nka Ben Pol ni umwe mu baririmbyi beza b’injyana ya R&B Tanzania ifite akaba umusore w’imyaka 28. Ni umuhanzi uzwi cyane muri Tanzania akaba yaratangiye umuziki mu mwaka wa 2009 kugeza ubu akaba agikora. Umwaka ushize wa 2017, Ben Pol yakoze indirimbo zinyuranye zirimo ‘Phone’ yakoranye na Mr Eazy ndetse n’iyitwa Muziki yakoranye na Darassa ikaba yarasohotse muri 2016.
REBA HANO AMASHUSHO YA 'DARLING' YA KNOWLESS FT BEN POL
TANGA IGITECYEREZO