Kigali

Butera Knowless yashyize ahishura umunya Tanzania bakoranye indirimbo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/03/2018 11:24
3


Mu minsi ishize ni bwo Knowless Butera yerekeje muri Tanzania aho yamaze iminsi akora ibikorwa binyuranye ariko byiganjemo ibya muzika nkuko yagiye abitangariza Inyarwanda.com akavuga ko yari mu kazi ka muzika icyakora akirinda gutangaza umuhanzi bari gukorana wo muri Tanzania. Kuri ubu Knowless yatangaje umuhanzi wo muri Tanzania bakoranye.



Atangaza umuhanzi bakoranye, Butera Knowless yagize ati” Nshimishijwe kubamenyesha ko ngiye gushyira hanze indirimbo yanjye ya mbere muri 2018…” Nkuko yakomeje abitangaza Butera Knowless yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya yitwa Darling akaba yarayikoranye n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania uririmba injyana ya R&B witwa Ben Pol.

Ben Pol ni umuhanzi uzwi cyane muri Tanzania akaba yaratangiye umuziki 2009 kugeza ubu akaba agikora. Umwaka ushize wa 2017, Ben Pol yakoze indirimbo zinyuranye zirimo ‘Phone’ yakoranye na Mr Eazy ndetse n’iyitwa Muziki yakoranye na Darassa ikaba yarasohotse muri 2016. Ben Pol ubusanzwe witwa Benard Michael Paul Mnyang'anga ni umwe mu baririmbyi beza b’injyana ya R&B Tanzania ifite akaba umusore w’imyaka 28.

knowless

Iyi ndirimbo nshya ya Butera Knowless nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com irajya hanze umunsi uwo ariwo wose cyane ko ibyumweru bibiri yari yahaye Inyarwanda.com ubu kimwe cyamaze kuvaho. Nyuma y’iyi ndirimbo uyu muhanzikazi agomba gusubira muri Tanzania aho azaba agiye kwamamaza iyi ndirimbo mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu cy’abaturanyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedto someone6 years ago
    Ok ni byiza pe! Icyo dushaka ni quality numwimerere by,indirimbo ariko uwo muhanzi yaramamaye cyane se???arazwi cyane cyane???! Si ngombwa icyambere ni ubwiza bw,indirimbo dushaka yewe niyo waririmba wenyine ukazana indirimbo nziza yakundwa cyane pe! Kandi hari indirimbo zawe nkunda si zose nkiyitwa sinzakwibagirwa
  • 6 years ago
    Ubwo se urumva hari igitangaza kirimo?hano mu muhanda ntuhura n abahungu bafite amasunzu cg ntabwo wabonye ubukwe bw umupfumu Rutangarwamaboko ko umugeni we yayasokoje,nanjye rwose ndayemera cyane.nta gitangaza kirimo rero ngo kanaka utari umunyatwanda yayasokoje kuko ni meza cyane,naba ubona ngo ni penke baba barakopeye ku masunzu
  • Bazina6 years ago
    Ubuse kweri umunsi byabaye ngombwako muyiririmbana live uzabishobora kweri !!!!! Ubwo ntizarutanga we



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND