Uko bimaze kumenyerwa iyo umuntu yagize isabukuru ashobora gutungurwa agakorerwa ibirori n'inshuti ze za hafi, abavandimwe be cyangwa se abo bakorana. Uyu munsi tariki ya 02 Werurwe ni isabukuru ya Bruce Melody. Kuri uyu munsi rero yatunguwe cyane n'umukobwa we w'imfura mu buryo atari yiteguye na gato.
Nk'uko bigaragara ku rubuga rwe rwa Instagram, Bruce Melody yagaragaje ko yishimye cyane kandi atazibagirwa iyi sabukuru kuko yatunguwe cyane no kuba umukobwa we w'imfura (Tita Britta) ari we watumye umunsi we w'amavuko uba mwiza. Tita Britta yatunguye se amuririmbira indirimbo imwifuriza isabukuru y'amavuko mu birori byateguwe na Nyina (Maman Britta).
Bruce Melody yatunguwe n'umukobwa we w'imfura
Bruce Melody yagize ati "Umunsi w'amavuko utazibagirana natunguriweho.Ku nshuro ya mbere yabashije kuririmba Isabukuru Nziza Papa...Wakoze cyane @TitaBritta na #MamanBritta #Mbakundakubiii"
Bruce Melody yashimiye cyane n'imfura ye na maman w'imfura ye bamushimishije kuri uyu munsi
TANGA IGITECYEREZO