Irushanwa ry’ubwiza rikuriye ayandi mu gihugu, Miss Rwanda, ritorwamo umukobwa ubereye u Rwanda akitwa Nyampinga w’igihugu riherutse kugaragaramo igikorwa cyateye benshi kumirwa. Ibi byabaye ubwo hasohokaga ifoto y’aba bakobwa bambaye imyenda ya siporo umwe ari gukamira imbyeyi mu kadobo k’isabune izwi nka NOMI.
Nyuma y’uko iyi foto ikwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, benshi batangiye gutunga agatoki abaritegura bavuga ko ibi bikojeje isoni mu muco nyarwanda, kubona imbyeyi ikamirwa mu kadobo kajya kanakoreshwa indi mirimo itiyubashye mu ngo z’abantu. Benshi bavugaga ko ntawe ukwiye kurenganya aba bakobwa mu gihe baba batowe bagatangira gukora ibihabanye n’umuco dore ko ngo baba baratangiye gutozwa kuwuhonyora muri uyu mwiherero barimo.
Abantu ku mbuga nkoranyambaga bari bumiwe
Nyuma yo kubona uburyo abanyarwanda banenze iki gikorwa, Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa yasohoye itangazo ryo kwisegura ku banyarwanda rigira riti “Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare, abahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2018 berekeje i Gashora muri ‘siporo kuri bose’ hamwe n’abaturage bahatuye.
Baje kwerekeza ahari ubushyo bagiye kwiga uko bakama mu muco n’izindi ndangagaciro zijyanye n’inka, ni mbere yo gusangira n’abatuye hafi aho. Ku bw’ibyago, amwe mu mafoto yavuye muri uru rugendo agaragaza nabi ibikorwa byacu n’icyo twari tugamije. Turicuza ko ibi byabaye kandi twizera ko mutubabarira, dusabye imbabazi bivuye ku mutima."
Bakomeje bagira bati "Umuco ni ikintu gikomeye kurusha ibindi muri gahunda yacu yo kuzamura umukobwa, ubukerarugendo bushingiye ku muco kandi tuzakomeza kuzamura indangagaciro zacu cyane cyane binyuze mu bikorwa byo muri uyu mwiherero (bootcamp).”
Abahatanira Miss Rwanda bakamiye mu kadobo ibintu bitabaho mu muco nyarwanda
Itangazo ryo kwisegura ryashyizwe hanze n'abategura Miss Rwanda
TANGA IGITECYEREZO