Kigali

Social Mula nawe yayobotse iya Uganda ashyira hanze indirimbo ye nshya ‘Isegonda’ yahakoreye-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/02/2018 17:26
0


Social Mula, izina rikomeye muri muzika y’u Rwanda akaba umwe mu banyempano umuziki w’u Rwanda ufite. Kuri ubu uyu musore akomeje guhangana n'abandi kugira ngo yemeze abakunzi b’umuziki ko nawe ari mu bayobora muzika nyarwanda cyane ko umwaka ushize nabwo yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi bakomye banahatanye muri PGGSS7.



Kuri ubu uyu muhanzi yamaze kwinjira mu rutonde rw’abahanzi muri iki gihe bayobotse iya Uganda bajya kuhakorera indirimbo bifashishije bamwe mu batunganya indirimbo muri iki gihugu. Uyu muhanzi mu minsi ishize werekeje muri Uganda yavuyeyo akoranye indirimbo ‘Isegonda’ n’umu producer umaze gukorera abahanzi banyuranye bo mu Rwanda witwa Nessim.

Social Mula

Social Mula ashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya nyuma y’iyitwa 'Super Star' yari amaze igihe gito ashyize hanze ikanakundwa. Ku bijyanye n’amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya 'Isegonda', Social Mula avuga ko nyuma yo gushyira hanze amajwi y'iyi ndirimbo ye nshya hagiye gutekerezwa uko bafata amashusho yayo. 

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA SOCIAL MULA ‘ISEGONDA’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND