Ikipe ya Tottenham Hotspur yarwanye intambara ikomeye kugira ngo ikure inota kuri Juventus nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino ubanza wa kimwe cy’umunani cy’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League).
Hakiri kare ku munota wa kabiri ni bwo Gonzalo Higuain rutahizamu wa Juventus uvuka muri Argentine yafunguye amazamu ku munota wa kabiri (2’) mbere yuko ku munota wa cyenda (9’) yungamo ikindi.
Abakunzi b’umupira w’amaguru na Juventus by’umwihariko bumvaga ko iyi kipe y’i Londre igiye kunyagirwa bikomeye ku buryo byazayigora kuba yarota gukatisha itike ya ¼ cy’irangiza.
Amahirwe ya Tottenham yatangiye kuza ku munota wa 45’ ubwo Gonzalo Higuain yaje guhusha penaliti mbere y’amasegonda macye ngo Harry Kane abanze yishyure igitego kimwe mu nyungu za Spurs.
Christian Eriksen yaje kugarura imitima y’abatuye mu mujyi wa Tottenham, ashyiramo igitego ku munota wa 71’ n’umukino urangira gutyo.
Coup franc ya Christian Eriksen ni yo yatanze inota rimwe Spurs igomba gusubirana i Londre
Muri uyu mukino, Medhi Benatia, Gonzalo Higuain na Rodrigo Bentacur ba Juventus buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo naho Ben Davis na Serge Aurier ba Spurs bahabwa iri bara.
Mu minota icyenda (9') Gonzalo Higuain yari yamaze kubona ibitego 2 bya Juventus
Gonzalo yari yatangiye ahana ikipe ya Tottenham
Harry Kane rutahizamu wa Spurs abuza amahoro Buffon umunyezamu wa Juventus
Amaze kwinjiza igitego yasabye abakinnyi gutuza bagakina umupira
Serge Aurier myugariro wa Spurs yahawe ikarita y'umuhondo azira ikosa yakoreye kuri Douglas Costa
Wari umukino w'ubwitange
Christian Eriksen atera coup franc ku munota wa 71'
Abakinnyi ba Spurs bishimira igitego
Buffon ashimira Harry Kane nyuma y'umukino
Undi mukino wakinwe kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Manchester City yanyagiye FC Basel ibitego 4-0 wabereye kuri St.Jakob Park ikinirwaho na FC Basel.
Ikay Gundogan yabavumbyemo ibitego biri (14’ na 53’) mu gihe ibindi byatsinzwe Bernrdo Silva (18’) cyo kimwe na Sergio Kun Aguero (23’).
Ibi bitanga amahirwe atari munsi ya 90% ko ikipe ya Manchester City igomba gukomeza mu mikino ya ¼ bitewe n’ibitego izigamye ikaba n’umukino wo kwishyura iwufite kuri Ethihad Stadium iwayo.
Ikay Gundogan amaze gufungura amazamu
Abakinnyi ba Man City bashimira Gundogan akazi yari amaze gukora
Ishoti rya Gundogan rigana mu izamu
Tomás Vaclik umunyezamu wa FC Basel agerageza bisanzwe
Sergio Kun Aguero yiyereka abafana nyuma yo gutsinda igitego ku munota wa 23'
Sergio Kun Aguero (10) asanganirwa na Kevin de Bryne
Ishoti rya Sergio Kun Aguero ryabyaye igitego
Vaclik byahise bimurenga aryama nk'uwuri mu bitotsi
Abafana ba Manchester City
Sergio Kun Aguero ashaka inzira
Kevin de Bryne ashaka igitego
Pep Guardiola utoza Man City atanga amabwiriza
Man City yizeye itike ya 1/4
PHOTOS: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO