Miss Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yagaragaje umukobwa ashyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 amwifuriza kugeza ku byo umutima we ushaka byose. Ni mu gihe abakobwa 20 bahatanira Miss Rwanda 2018 bari mu mwiherero i Nyamata.
Akoresheje urukuta rwe rwa Instagram, Miss Mutesi Aurore yafashe ifoto y'umwe mu bakobwa 20 bahatanira ikamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, ari we Mutoniwase Anastasie ayisangiza abakumurikirana, maze munsi yayo yandikaho amagambo amwifuriza amahirwe masa. Yagize ati: "May the Lord fulfill the desire of your heart!", mu kinyarwanda ugenekereje yamubwiye ngo 'Umwami Imana iguhe ibyo umutima wawe wifuza byose'.
Amagambo Miss Aurore yanditse kuri Instagram ku mukobwa ashyigikiye
Mutoniwase Anastasie wifurijwe amahirwe na Miss Aurore, afite nimero 31 ari nayo atorerwaho muri Miss Rwanda 2018, gusa ku ifoto yashyizwe hanze na Mutesi Aurore, Mutoniwase Anastasie yari yambaye nimero 8. Bamwe mu bakurikirana Miss Aurore kuri Instagram babonye umukobwa ashyigikiye, bishimiye cyane kuba Miss Aurore ashyigikiye uyu mukobwa watangiye kumenyekana cyane ubwo yategaga moto ajya mu mwiherero.
Uwitwa Dj John yagize ati: "Ewana she deserve it kbx! Umwana w'i Muhanga yitegeye moto kuva gogos abandi baza muma V8 bamusekaa shaaaa". Uwitwa Dj Zycool yagize ati: "She deserves it! Witegeye akamoto none you have became a star uraje unaritware(ikamba)". Si aba gusa ahubwo hari n'abandi barimo n'abanyamakuru bifurije amahirwe masa uyu mukobwa wateze moto.
Mutoniwase Anastasie yagiye mu mwiherero ateze moto
Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore Kayibanda
Twabibutsa ko abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 kuri ubu bari mu mwiherero i Nyamata ari; Uwase Ndahiro Liliane, Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule, Munyana Shemsa, Umuhoza Karen, Umuhire Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Umutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwankunda Belinda, Umutoniwase Paula, Uwineza Solange, Mushambakazi Jordan, Nzakorerimana Gloria na Umutoni Charlotte.
Mutoniwase Anastasie ahagarariye Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018
Mutoniwase Anastasie ashyigikiwe bikomeye na Miss Aurore
TANGA IGITECYEREZO