Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018 ni bwo kuri Golden Tulip i Nyamata haberaga ikiganiro kihariye hagati y’abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ndetse na Senateri Tito Rutaremara yari yabasuye mu mwiherero bazavamo nyuma y'iminsi 14.
Nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda 2018, Senateri Tito Rutaremara yaganirije aba bakobwa ku bijyanye n’indangagaciro z’abanyarwanda, abakangurira kwiteza imbere, guharanira kudatatira ubumuntu no gukunda igihugu.
Usibye uyu muyobozi uri mu bakomeye cyane mu Rwanda wasuye aba bakobwa mu mwiherero, byitezwe ko hari n'abandi bayobozi banyuranye bazagenda basura aba bakobwa bakabaganiriza ku ngingo zinyuranye babungura ubwenge ku buryo umukobwa hari ikintu kizima akura mu mwiherero bitandukanye no gupfa kugenda gusa nk'uko kenshi hari ababitekereza gutyo.
Aba bakobwa uko ari makumyabiri bari mu mwiherero, bawinjiyemo ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 bikaba byitezwe ko bazavayo bahita bitabira ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018, ibi birori bikaba biteganyijwe tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.
Senateri Tito Rutaremara ubwo yaganirizaga aba bakobwa
AMAFOTO: MissRwanda
TANGA IGITECYEREZO