Itsinda ry'Abakimaze ryasohoye amashusho y'indirimbo 'Leo' iri mu njyana ya Rumba baboneraho gutangaza ingamba nshya bafite bafite mu muziki. Nkuko babitangarije Inyarwanda.com, ingamba nshya bihaye mu muziki ni ugukora cyane batikoresheje.
Habimana Haruna uzwi nka Haruss mu muziki, yabwiye Inyarwanda.com ko muri iyi ndirimbo yabo 'Leo' harimo ubutumwa bugira inama umukobwa ushyingirwa yagera mu rugo rushya agatanya inshuti n'abavandimwe n'imiryango. Haruss yagize ati "Tuba tumugira inama'. Haruss yakomeje avuga ku ngamba nshya bafite mu muziki. Yagize ati: "Icyo duteganya ni ugukora twivuye inyuma kuko turi kubisabwa n'abantu benshi."
Haruss na Faruk Dinho abagabo bagize itsinda Abakimaze
TANGA IGITECYEREZO