Kuri uyu wa Gatanu tariki 19/1/2018 ni bwo ikipe y'igihugu Amavubi izakina umukino wa kabiri mu irushanwa CHAN 2018 riri kubera muri Maroc. Tizama Bar and Restaurant izerekana uyu mukino.
Umukino ubanza, Amavubi y'u Rwanda yaguye miswi na Nigeria (Super Eagles) banganya 0-0. Umukino wa kabiri mu itsinda C, u Rwanda ruzakina na Equatorial Guinea kuwa 19 Mutarama 2018 i Tangier mbere yo gukina umukino wa nyuma mu itsinda bisobanura na Libya kuwa 23 Mutarama 2018.
Tizama Bar and Restaurant ikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yasezeranije abakiriya bayo n'abandi baturarwanda bose ko izerekana uyu mukino wa kabiri uzahuza Amavubi na Equatorial Guinea. Ntabwo ari uyu mukino gusa ahubwo iyi Resitora yatangarije Inyarwanda.com ikomeje kwerekana indi mikino yose y'iri rushanwa rya CHAN 2018 kimwe n'indi mikino yose y'amashampiyona akomeye ku isi.
Umukiliya ni umwami muri Tizama, bamwakira neza cyane
Tizama Bar & Restaurant iherereye i Nyamirambo ikaba ikora amasaha 24/24 mu kurushaho gufasha abayigana kuticwa n’inzara cyangwa inyota ahubwo ikaba ikora isaha iyo ariyo yose mu rwego rwo kurushaho gufasha abakunzi bayo kutabura aho gusohokera. Ikindi Tizama itandukaniyeho n’ahandi henshi ni uko amafunguro yayo aba ari mu bwoko bunyuranye by'akarusho akaba aba ateguranywe ubuhanga n'isuku utasanga ahandi kuko ategurwa n’abakozi b’inzobere.
REBA AMAFOTO
Muri Tizama haba isuku utabona ahandi
Tizama yerekana imikino itandukanye
Haba amafunguro ateguwe neza cyane
Ntushobora kugira icyaka uri muri Tizama
Muri Tizama haba amoko yose y'inzoga
AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne- Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO