Umwe mu bahanzi bakunzwe mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba Diamond muri iyi minsi ni umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi mu Rwanda. Kuri ubu uyu muhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere yamaze gutangaza ko yifuza kugura imitungo mu Rwanda akahagira urugo rw’umuryango we nkuko yabyanditse ku mbuga ze nkoranyambaga.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yatanze igisa n’itangazo arangisha ahantu heza ho gutura mu Rwanda. Yagize ati”Ndi gushakisha umutungo nagura i Kigali. Urugo rushya rw'umuryango wa Simba... muryango wanjye wo mu Rwanda, hari igitekerezo?? Ndashaka kugira ahantu i Kigali mu Rwanda, ni kimwe mu bihugu nkunda nifuza ko bimwe mu bikorwa byanjye byaba biriyo.. bavandimwe banjye bo mu Rwanda, ni akahe gace mubona kankwiye?”
Diamond avuga ko akeneye inzu yo guturamo i Kigali
Diamond ni umwe mu bahanzi bo muri Tanzania bakunze guhirwa n’ibitaramo yagiye akorera i Kigali cyane ko bibiri amaze kuhakorera byose byagiye byitabirwa n’imbaga y’abakunzi ba muzika, aha akaba yaraje mu Rwanda bwa mbere aje kuririmba muri East African Party, nyuma akaba yaragarutse mu Rwanda aje kuririmba muri Beer Fest igitaramo giherutse kubera i Nyamata.
TANGA IGITECYEREZO