Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge muri filime y'uruhererekane ya Seburikoko, kuri uyu wa Kabiri tariki 2/1/2018 yasangiye Ubunani n'abana bo ku muhanda. Ni igikorwa cy'urukundo yakoze ari kumwe na bamwe mu bagize itsinda ry'Abanyagasani.
Abana bagera kuri 28 ni bo Clapton Kibonge yasangiye nabo Ubunani. Ubwo yagendaga ku muhanda ashaka abana basangira Ubunani, bamwe babanje kugira ubwoba banga kwifatanya nawe kubera ko ngo bakekaga ko agamije kubafata akabashyira inzego z'umutekano cyangwa se imiryango yo kubarera.
Clapton Kibonge yabwiye Inyarwanda.com ko ku mugoroba w'uyu wa Kabiri ari bwo yasangiye n'aba bana muri Island Restaurant. Yavuze ko intego y'iki gikorwa cy'urukundo yakoze ari ukwishimana nabo no kubakorera ubuvugizi mu nzego zinyuranye yumvikanisha ibibazo byabo. Abana basangiye na Clapton, biganjemo abaturutse muri Remera, Kicukiro na Kimironko.
REBA AMAFOTO
Babanje gusengera amafunguro
Bishimiye gusangira Noheli na Clapton
Nyuma bafashe ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: Umuseke & Abanyagasani
TANGA IGITECYEREZO