Kigali

Christopher yinjiye mu mwaka mushya ashyira hanze indirimbo nshya ‘Isezerano’-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/01/2018 14:26
3


Muneza Christophe cyangwa se Christopher nkuko benshi bamuzi muri muzika nyarwanda ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakunzwe n’umubare utari muto. Mu mpera z'umwaka ushize Christopher yatangaje ko agomba gutangira umwaka afite indirimbo nshya, kuri ubu yamaze gushyira hanze iyi ndirimbo yise ‘Isezerano’.



Christopher ni izina ry’umuhanzi ukomeye wazamukiye muri Kina Music,icyakora magingo aya akaba atakibarizwa muri iyi nzu itunganya muzika, ubu akaba asigaye ari umuhanzi wigenga wikorana ibyo we yise kuba yareba uko nabyo bimera cyane ko kuva yatangira muzika yari atarikorana ngo yumve arebe uko bimera. Kuri ubu Christopher yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri akoze kuva yava muri Kina Music.

ChristopherChristopher yashyize hanze indirimbo nshya

‘Isezerano’ indirimbo nshya ya Christopher igiye hanze isanga iyo yari aherutse gukora yise ‘Simusiga’ izi zombi zikaba zarakozwe n’umu producer umwe, umusore witwa ‘Madebeat’ uri kuzamuka neza mu gutunganya indirimbo za benshi mu bahanzi.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA CHRISTOPHER 'ISEZERANO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dieugo7 years ago
    Utanguy umwak nez musor komez udusyimisye tugutez amatwi!
  • Aline 7 years ago
    Sha ino wap kbsa
  • Lianne 7 years ago
    Wap kbsa ni Feke sana



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND