Mu minsi ishize nibwo Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Kimwe kimwe’ aho yanahise atangaza ko yarangije kuyifatira amashusho ahita anateguza abakunzi ba muzika ye ko mu minsi ya vuba azaba yayishyize hanze, kuri ubu rero Safi Madiba yamaze gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo yakoreye mu gihugu cya Uganda.
‘Kimwe kimwe ‘ indirimbo nshya ya Safi Madiba ayishyize ari indirimbo ye ya kabiri yikoranye nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys yari amazemo imyaka igera ku icumi. Iyi ndirimbo ibaye igiye hanze nyuma y’iyo yahereyeho yise ‘Got it’ yakoranye na Meddy zose zikaba zarakozwe na Sacha Vybs uyu arinawe wamukoreye amashusho y’indirimbo ye ya mbere.
Safi Madiba aya mashusho yayakoreye muri Uganda
Iyi ndirimbo nshya Safi Madiba yashyize hanze yabwiye Inyarwanda.com ko ari impano yageneye abakunzi ba muzika muri iki gihe cy’ubunani kandi anizeza abakunzi ba muzika ye ko muri uyu mwaka mushya agiye gukora ibikorwa byinshi n’indirimbo nyinshi ku buryo abafana be batazicwa n’irungu.
TANGA IGITECYEREZO