Uyisenga Abdou uzwi ku mazina ya Brilliant Abdou nk’umu Model ukorera muri Premier Model Agency avuga ko ubu batangiye gahunda yo gukomeza kwiyubaka bashaka aberekana imideri, aho ku wa gatandatu tariki 23 Ukuboza 2017 bakiriye abahungu n’abakobwa bagera kuri 35 bashya muri Premier Model Agency.
Kuri ubu, gahunda bafite ni iyo guhindura PMA Agency ikomeye ku ruhando rwa Afurika bateza imbere aba models babo mu bikorwa byabateza imbere nko kwamamaza kwitabira events zibera mu Rwanda ku buryo batera imbere cyane kuko kuva PMA ibayeho mu mwaka wa 2009 imaze kwigisha aba miss bo mu Rwanda batandukanye uhereye kuri Miss Aurore, Colombe, Jolly, Guelda, Balbine n’abandi ari yo mpamvu bashaka gutangirana imbaranga muri uyu mwaka tugiyemo wa 2018.
PMA yakiriye abanyamideri bashya harimo abakobwa n'abahungu
Uyisenga Abdou uzwi ku mazina ya Brilliant Abdou, akaba n'umwe mu berekana imideri muri Premier Model Agency, avuga ko ubu batangiye gahunda nshya. Aganira na Inyarwanda.com, Abdou yadutangarije iyo gahunda nshya icyo igamije. Yagize ati: “Kubera ko PMA yari imaze igihe itarimo gukora cyane kandi ubu tukaba twifuza gutangirana umwaka muri gahunda ifashe nta kongera gusubira inyuma ariyo mpanvu twakiriye abana bashyashya bakunze modelling ndetse no gufasha abazitabira Miss Rwanda mu gutinyuka kwiyerekana."
PMA ifasha abanyamideri bayo gutinyuka kwiyerekana
Twifuje kumenya iyo gahunda iyo ariyo, Abdoul adusubiza muri ubu buryo "Gahunda ni iyo kuzajya tubakorera amafoto na video z’aba models, kubamenyekanisha tunabashakira akazi mu kwamamaza bakorana n’ibigo byigenga hamwe n’ibya leta mu guteza imbere umwuga wabo.”
Abdou umwe mu banyamideri bakorera muri PMA Ltd.
AMAFOTO:
Bamwe mu basore bamurika imideri bari muri PMA
Bamwe mu bakobwa bamurika imideri muri PMA Ltd.
TANGA IGITECYEREZO