Kid Gaju ni umuhanzi w’umunyarwanda wamamaye cyane mu minsi ishize bitewe n’indirimbo zinyuranye yagiye akora zikamenyekana zirimo ‘Mama bebe’ n’izindi nyinshi, mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo yamamaye yakoranye na The Ben, ariko magingo aya uyu muhanzi asa n'uwabuze muri muzika.
Mu ntangiriro za 2017 ni bwo Kid Gaju yashyize hanze indirimbo ‘Kami’ yari yakoranye na The Ben. Iyi ndirimbo yaramamaye cyane mu bice binyuranye by’u Rwanda. Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, Kid Gaju yakoze ibitaramo azenguruka igihugu amurikira abakunzi ba muzika iyi ndirimbo ari nabwo yatangarije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo agiye kuyiheraho akoresha ingufu nyinshi muri muzika, icyakora igihe kibaye kinini abantu bibaza ibyo uyu muhanzi yaba ahugiyemo.
Inyarwanda.com yifuje kumenya ikihishe inyuma yo kubura k’uyu muhanzi Kid Gaju. Kid Gaju yahamije ko byanze bikunze bidatinze agiye kongera gushimisha abakunzi ba muzika cyane ko nyuma yo gukora indirimbo nka ‘Kami ‘ byamusabye gusubiza amaso inyuma akongera agatekereza ku byo akwiye guha abakunzi be bityo kuri ubu akaba afite imishinga myinshi y’indirimbo kandi yizeye ko igihe zizagira hanze zizanyura abafana ba muzika.
Kid Gaju
Kid Gaju yagize ati”Urumva gukora indirimbo nka Kami si ibintu byoroshye rero ntiwaha abantu ikintu nka kiriye ngo n'ugaruka uzane iri hasi cyane, niyo mpamvu nihaye umwanya ngo mbanze ntegure ibintu naha abakunzi banjye kandi ndakeka ko ndi kubirangiza, abafana b’umuziki ntibangaye guhera kuko ni vuba nkabaha ibyo banyitezeho.”
Kid Gaju kandi yijeje abakunzi ba muzika ko atari ibintu bizatinda cyane kuko muri iyi minsi afite ibihangano byinshi nubwo atarabishyira hanze kuko akireba uburyo byajya hanze kandi ngo afite icyizere ko abakunzi b’umuziki bazakira ibihangano bye bishya neza nkuko bakiriye Kami yakoranye na The Ben.
TANGA IGITECYEREZO