Irushanwa rya Miss Supranational ni rimwe mu marushanwa ateza impaka zikomeye mu Rwanda, cyane cyane ku ngingo yo kwambara Bikini, iyo hagize utayambara afatwa nk'utazi ibyo yari agiyemo cyane ko amategeko agenga irushanwa baba bayabwiwe na mbere gusa bikaba n'ihurizo k'uwagiye akayambara ariko ntatahukane ikamba.
Ibi ni nako byagendekeye Ingabire Habibah watsinzwe muri iri rushanwa cyane ko atigeze arenga 25 ba mbere mu gihe iri kamba ryegukanywe n’umukobwa ukomoka muri Korea wabaye uwa mbere uturuka muri iki gihugu wegukanye ikamba rya Miss Supranatioanl. Jenny Kim ni we wegukanye ikamba icyakora usibye iri kamba uyu mukobwa yanitabiriye kandi Miss Universe 2016 agirwa igisonga cya mbere anatorwa na bagenzi be nka Miss Congeniality. Yabaye kandi Nyampinga wa Korea muri 2015.
Acyegukana ikamba rya Miss Supranational Jenny Kim yahembwe ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika, akurikirwa n’uwitwa Martha Martinez wo muri Colombia, igisonga cya kabiri yabaye Bianca Tirsin wo muri Romania, Umunya-Ethiopia Bitaniya Josef yabaye igisonga cya gatatu akurikirwa n’umukobwa witwa Larissa Santiago wo muri Puerto Rico.
Habiba wari uhagarariye u Rwanda ntiyabonetse mu bakobwa 25 ba mbere ibi benshi babihuza n'uburyo yagiyemo nyamara yaratsindiwe ku ikubitiro mu majonjora ya Miss Rwanda 2017 icyakora nyuma akaza gushaka kugeragereza amahirwe muri Miss Supranational n'ubwo nayo atamuhiriye.
Byari ibyishimo kuri uyu mukobwa wo muri Korea
Nubwo Ingabire Habibi yambaye Bikini ntiyahiriwe no kwegukana ikamba
TANGA IGITECYEREZO