Mu gitondo cy'ejo kuwa Kane tariki 30 Ugushyingo 2017 nibwo inkuru yasakaye ko uwari umufasha wa Mukeshabatware Dismas yitabye Imana azize uburwayi.
Umufasha wa Mukeshabatware witabye Imana ku munsi w'ejo yitwaga Mukakarangwa Marie Helene, uyu akaba yaritabiye Imana aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Nk'uko Ntakwasa Bonne umwe mu bana be yari yabwiye Inyarwanda.com ko imihango yo gusezera ku mubyeyi wabo iza kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017 aho ku isaha ya saa sita zuzuye habaye amasengesho yo kumusabira kuri ADEPR Nyakabanda bigakurikirwa no kumushyingura mu irimbi rya Rusororo
Basezeye umubiri wa nyakwigendera Mukakarangwa mu rusengero
Mukakarangwa Marie Helene wari umufasha wa Mukeshabatware Dismas muri 2015 byavuzwe ko yatemaguwe mu mutwe n’uwahoze ari umushoferi wabo icyakora abo mu muryango we ntibigeze batangaza ko urupfu rwe hari aho rwaba ruhuriye n’uru rugomo yakorewe icyo gihe. Mukeshabatware Dismas yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru wa Radiyo Rwanda ndetse no mu makinamico atandukanye anakora amatangazo yo kwamamaza.
Ababanaga na Mukakarangwa muri Chorale nibo baririmbye mu isengesho ryo kumusezeraho
Philbert umuhungu wa nyakwigendera
Mukeshabatware n'umuhungu we
Francois Kanimba ni umwe mu bari bagiye gutabara Mukeshabatware n'umuryango we
Mukakarangwa yasezereweho bwa nyuma mu rusengero
Basohora umurambo wa nyakwigendera Mukakarangwa Helene mu modoka
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo_Inyarwanda Ltd.
TANGA IGITECYEREZO